Amakuru ari gukwirakwira avuga ko rutahizamu w’Umunya-Côte d’Ivoire Nicolas Pépé n’umukunzi we wahoze akina filime z’urukozasoni Teana Trump baba bitegura kwibaruka umwana wabo wa mbere nyuma y’imyaka hafi ibiri bakundana.
Aya makuru akijya hanze yakuruye abantu benshi ku mbuga nkoranyambaga, bamwe bagaragaza ibyishimo abandi nabo batangazwa n’ibyaba bombi.aya makuru aramutse ari ukuri, uyu mwana azaba ari uwa mbere bazabyarana bombi.
Pépé asanzwe afite abandi bana babiri yabyaranye n’uwahoze ari umugore we, bityo uyu mwana mushya azaba abaye uwa gatatu.Abakurikiranira hafi ubuzima bw’aba bombi bavuga ko umubano wabo wakomeje gukura neza mu myaka ibiri ishize.
Teana Trump bivugwa ko yakomeje kumuba hafi no kumushyigikira cyane, naho Pépé na we bigaragara ko afatana uburemere umubano wabo kandi ko asa n’uwishimye cyane mu buzima bwe bwite.Ariko kandi, uyu mubano watunguye abantu benshi.
Hari abakunzi b’umupira w’amaguru batigeze batekereza ko umukinnyi ukomeye nka Pépé ashobora gukundana cyangwa kubana n’umuntu wahoze akora mu ruganda rwa filime z’urukozasoni. Mu isi y’imikino, ubuzima bw’abakinnyi bukurikiranwa cyane, bityo kuba ari kumwe na Teana Trump byatangaje benshi.
Nubwo byatunguye abantu, uko iminsi yagiye ishira ni ko bamwe batangiye kubifata nk’umubano usanzwe, bagashyira imbere ibyishimo by’aba bombi aho guhora bareba aho umuntu yahoze akora.
Niba koko gutwita kwa Teana Trump byemejwe, aba bombi baba bagiye kwinjira mu kindi cyiciro cy’ingenzi mu buzima bwabo aho bitegura kwakira umwana mushya mu muryango wabo.
Nkundi mukunzi wa Ruhago uwariwe wese,Turifuriza Nicolas Pépé na Teana Trump amahirwe masa kuri aya makuru meza.
Ese wowe iby’iyi nkuru urabyumva ute?Kuba yarashatse uwakinaga filime z’urukozasoni wowe urumva cyaba ikibazo.

