AKA KANYA

Trump yahinduye imvugo ku Biciro bya Lisansi: Avuga ko kuzamuka kwayo kuri kuzanira Amerika Inyungu

Perezida wa Donald Trump yatangaje ko nubwo ibiciro bya peteroli ku isi biri kuzamuka kubera intambara iri mu Burasirazuba bwo Hagati, Leta zunze ubumwe za Amerika idakwiye guhangayika cyane kuko ari cyo gihugu cya mbere ku isi gitunganya peteroli nyinshi.

Trump yavuze ko iyo ibiciro bya peteroli byiyongereye, Amerika nayo ibona inyungu kuko itanga peteroli nyinshi ku isoko mpuzamahanga. Ibi bije nyuma yuko mu minsi yashize Trump yavugaga ko iyi ntambara nirangira ibiciro bizampanuka kandi cyane

Ariko yagaragaje ko icy’ingenzi kurusha ibiciro bya peteroli ari ukubuza Iran kugira intwaro za kirimbuzi (nuclear weapons). Mu butumwa yashyize ku rubuga rwe Truth Social yagize ati:

“Leta Zunze Ubumwe za Amerika ni zo zitanga peteroli nyinshi ku isi… ariko icy’ingenzi kuri njye ni ukubuza Iran kubona intwaro za nuclear. Ibyo sinzigera nemera ko bibaho.”

Aya magambo aje mu gihe intambara iri hagati ya Iran n’ibihugu biyishinja gahunda ya nuclear ikomeje gutuma ibiciro bya peteroli bizamuka, bikagira ingaruka ku bukungu bw’isi.

Abasesenguzi bavuga ko iki kibazo cya Iran n’intwaro za nuclear ari kimwe mu bintu bikomeje kongera umwuka mubi wa politiki n’umutekano ku isi.

sangiza abandi kuri

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Post