Mu mupira w’amaguru, amasezerano y’abakinnyi akenshi aba akomeye kandi arimo amategeko menshi. Amakipe ashyiraho amabwiriza ajyanye n’imyitwarire, kuruhuka no kwiyitaho kugira ngo abakinnyi bibande ku mikinire yabo kurusha ibindi byabarangaza.Kujya mu birori nijoro cyangwa gusohoka kenshi akenshi bituma umukinnyi acibwa amande. Ariko mu 2011, igihe Ronaldinho yagarukaga muri Brazil agasinya muri Clube de Regatas do Flamengo, ibintu byari bitandukanye gato n’iby’abandi bakinnyi.
Icyo gihe Ronaldinho yari asanzwe ari umwe mu bakinnyi bashimishije isi y’umupira w’amaguru kurusha abandi.

Yagize Ibihe Byiza muri Esipanye
Mu bihe bye byiza muri FC Barcelona, yari yaratsindiye ibihembo bikomeye birimo na Ballon d’Or, kandi yari yaramenyekanye cyane kubera ubuhanga bwe n’ibintu bitangaje yakoreraga mu kibuga. Ariko hari n’ikindi abantu bose bari bamuziho: yakundaga umuziki, kubyina no gusohoka mu buzima bw’ijoro burangwamo n’ibirori byinshi.
Flamengo na yo yari ibizi mbere yo kumusinyisha. Aho kugerageza guhindura ubuzima bwe, ikipe yahisemo kubwemera uko buri. Ni yo mpamvu amasezerano ye yavugwagaho ko yarimo ingingo idasanzwe: Ronaldinho yemerewe kujya mu birori nibura kabiri mu cyumweru kandi ikipe ntimuce amande cyangwa ngo imufatire ibihano.
Ku bandi bakinnyi benshi b’umupira w’amaguru, ibintu nk’ibyo ntibyari gushoboka, ariko kuri Ronaldinho we ntiyari umukinnyi usanzwe.
Igitekerezo cy’ayo masezerano cyari cyoroshye: Flamengo yari ifitiye icyizere impano ye. Bizeraga ko nubwo yakomeza ubuzima bwe bwo gusohoka no kwishimira umuziki, azakomeza no gutanga umusaruro mu kibuga. Ronaldinho yakundaga gukina afite umudendezo n’ibyishimo, kandi ni byo byatumaga abafana bamukunda cyane kudukoryo twinshi twamurangaga mukibuga.
Muri iki gihe umupira w’amaguru usigaye ugengwa n’amategeko akomeye n’imyitwarire y’abakinnyi igenzurwa cyane, iyi ngingo yo mu masezerano ya Ronaldinho iguma ari imwe kandi idasaza mu nkuru zidasanzwe zabayeho.
Yerekanye ko rimwe na rimwe ikipe ishobora kwemera guhindura amategeko yayo bitewe n’ukinnyi ufite impano idasanzwe ku buryo biba bigoye kumugumana utemeye kujyana nibyo akunda.

