AKA KANYA

Senegal: Abaryamana bahuje igitsina bashyiriweho ibihano bikakaye

Muri Dakar, Senegal , Inteko Ishinga Amategeko y’igihugu cya Senegal yemeje ku wa 11 Werurwe 2026 itegeko rishya rikaza gukaza ibihano ku bantu baryamana bahuje igitsina.

Iri tegeko rishya rije rikomeza gukaza amategeko yari asanzwe ariho muri iki gihugu. Mbere y’iri vugururwa, umuntu wahamwaga n’icyaha cy’ubuhuza ibitsina yahanishwaga igifungo kiri hagati y’umwaka umwe n’imyaka itanu. Ariko nyuma y’iri tegeko rishya, igihano cyazamutse kigera ku gifungo kiri hagati y’imyaka 5 na 10.

Uretse igifungo, iri tegeko rinateganya amande ashobora kugera kuri miliyoni 10 z’amafaranga ya CFA, angana hafi $17,000, ni ukuvuga asaga miliyoni 24 kugeza kuri 25 z’amafaranga y’u Rwanda.

Itegeko rishya kandi rihanisha abashishikariza cyangwa abatera inkunga ibikorwa bifitanye isano n’umuryango wa LGBTQ community, nk’uko byemejwe n’abadepite.

Mu majwi yabereye mu Nteko Ishinga Amategeko, iri tegeko ryemejwe n’abadepite 135 baryemeye, nta n’umwe warirwanyije, mu gihe bamwe bahisemo kutagira uruhande bafata mu majwi.

Mu majwi yabereye mu Nteko Ishinga Amategeko, iri tegeko ryemejwe n’abadepite 135 baryemeye.

Icyakora, iri tegeko ryateje impaka zitandukanye haba muri Senegal no ku rwego mpuzamahanga. Bamwe mu baturage n’abanyapolitiki baryishimiye bavuga ko rigamije kurinda umuco n’indangagaciro by’igihugu. Ku rundi ruhande, imiryango mpuzamahanga iharanira uburenganzira bwa muntu irimo Human Rights Watch yanenze iri tegeko, ivuga ko rishobora guhungabanya uburenganzira bwa muntu no kongera ivangura rikorerwa bamwe mu baturage.

sangiza abandi kuri

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Post