Mu bimeze nk’aho umupira w’amaguru uri gusubira inyuma mu mateka, ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Guinea ryasabye Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika CAF gusubiramo ibyabaye mu gikombe cy’afurika cyo mu 1976 aho ikipe y’igihugu ya Guinea bayitwaraga igikombe.
Yego rwose, Ni mu 1976 Nubwo bisa nk’ibitangaje ibi bije nyuma y’uko icyemezo cya vuba cya CAF ku gikombe cy’uyu mwaka gitumye abantu bongera kwibaza ku byahise.
Ushobora kuba uri kwibaza uti byagenze Gute?
Icyo gihe, ikipe y’igihugu ya Guinea yagombaga gutsinda ikipe y’igihugu ya Morocco kugira ngo yegukane igikombe. Byasaga nk’bigiye kuba neza cyane ubwo Chérif Souleymane yatsindaga igitego cya mbere, abafana batangira kwizera intsinzi. Ariko ibintu byahise bihinduka bimera nka filime aho abakinnyi ba Maroc basohotse mu kibuga by’agateganyo bigaragambya ku cyemezo cy’umusifuzi neza neza nkibiherutse kuba.Bose intero ari imwe bavuga bati “ibi ntibikwiye” ariko nyuma baje kugaruka bakomeza umukino nk’aho nta cyabaye.
Umukino ugeze ku munota wa 86, Ahmed Makrouh yatsinze igitego cyo kwishyura, umukino urangira ari 1-1, Maroc itwara igikombe, Guinea iza kwisanga ibonye umwanya wa kabiri nk’ikipe yari yageze kumukino wanyuma.
Ibyo byabaye byari byaravuzwe gusa nk’amateka asanzwe yabayeho kugeza ubwo mu 2025, ikipe y’igihugu ya Senegal yambuwe igikombe nyuma yo gusohoka mu kibuga mu mukino nubwo yari yawutsinze.CAF ihita iha igikombe Maroc. Aho ni ho Guinea yahise ivuga iti: “None se niba gusohoka mu kibuga bihanirwa ubu, icyo gihe ho byari bimeze bite?”
Ubu, mu 2026, Guinea irasaba ko yahabwa igikombe cya 1976, ivuga ko amategeko akwiye kuba angana mu bihe byose.
Ariko abasesenguzi mu by’amategeko y’imikino bavuga ko ayo mategeko atariho icyo gihe, kandi gusubira mu mateka bishobora gutuma ibintu byose biba urujijo rukomeye.
CAF kugeza ubu ntacyo iravuga bishoboka ko iri kwibaza niba igomba gukemura ikibazo cy’imyaka hafi 50 ishize. Gusa ikintu kimwe kiragaragara ni uko mu mupira w’amaguru, umukino ushobora kurangira, ariko impaka uko biri kose zo ntizishobora kirangira kuko ibihe biha ibindi hagenda haza ibishyashya .

