Rayon Sports yatangaje ku mugaragaro ko yatandukanye n’umutoza wayo mukuru Bruno Ferry, ku bwumvikane bw’impande zombi.
Mu itangazo ryashyizwe hanze, iyi kipe yashimiye umutoza ku kazi yakoze ndetse imwifuriza amahirwe masa mu bikorwa bye bizaza igaragaza ko gutandukana kwabaye mu bwubahane no mu bwumvikane busesuye.
Bruno Ferry yari amaze amezi make ageze muri Rayon Sports aho yari yaje mu gihe gikomeye cy’amarushanwa iyi kipe yambara ubururu n’umweru yarimo.
icyo gihe ikipe yashakaga kongera imbaraga no gukomeza guhatana ku rwego rwo hejuru. Icyakora, igihe cye muri iyi kipe cyabaye kigufi kuko yari amaze amezi make ayitoza nk’umutoza wayo Mukuru. Nubwo atamaze igihe kinini, yagize uruhare mu gufasha ikipe muri iki gihe yari amaze nubwo yagaragazaga imikinire yaranzwemo no kurumba kw’ibitego bitari bikiboneka muri Iyi kipe yari imaze imikino myinshi Inganya gusa.
Itandukana rye na Rayon risize Rayon Sports mu kindi cyiciro cyo gushaka umutoza mushya uzafata inshingano zo gutoza no kuyobora ikipe mu bihe biri imbere.
Kurundi Ruhande,Abafana n’abakurikirana ruhago hafi bagaragaje ko bishimiye iki cyemezo gifashwe n’ubuyobozi kuko ntawe bitagaragariraga ko iyi kipe idatoje.Gushaka uzamusimbura no gushaka uko yakwitwara neza mu mikino iri imbere nibyo biyiraje inshinga muri aka kanya.
Mu gusoza itangazo ryayo Rayon Sports yashimiye Bruno Ferry ku musanzu we imwifuriza gukomeza gutera imbere mu mwuga we nahandi akomereje akazi ke.
wowe igenda rya Bruno Ferry uryakiriye ut

