Mu minsi ishize, Rayon Sports yabaye imwe mu makipe ari kuvugwa cyane ku isoko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi. Buri munsi haza amazina mashya, abandi bagatangazwa, abandi bakavugwa mu biganiro. Ariko uko abakinnyi bakomeza kuza, ni ko ibibazo bikomeza kwiyongera mu bafana bamwe b’iyi kipe.
Ese Rayon Sports irimo kubaka ikipe izahatanira ibikombe bikomeye, cyangwa irimo gukora amakosa ashobora kuyigaruka?
Kugeza ubu, Rayon Sports yamaze gutangaza abakinnyi barimo Didier Ndayishimiye wavuye muri AS Kigali, Christian “Bebeto” Nisingizwe wavuye muri Mukura VS,Didier Nshuti ndetse na Matumona Wakonda bakuye mu Magaju akaba yarabaye umunyamahanga wa mbere yongeyemo.Aba bose bakaba baje kongera imbaraga mu bwugarizi no mubusatirizi bw’iyi kipe yambara ubururu n’umweru.
Nubwo aba bakinnyi bose bafite impano kandi bagaragaje ibintu byiza muri shampiyona y’u Rwanda, hari igice cy’abafana bavuga ko Rayon Sports yari ikwiye kureba kure kurushaho. Bamwe bibaza impamvu ikipe iri kwifuza kwegukana ibikombe no kwitwara neza muri CECAFA Kagame Cup no mu marushanwa nyafurika ikomeje kwibanda cyane ku bakinnyi b’imbere mu gihugu.
Impaka zirushaho gukomera cyane nyuma y’amakuru avuga ko Rayon Sports itarasoza gahunda yayo ku isoko. Bivugwa ko iyi kipe ishaka kongeramo abandi bakinnyi 10, barimo Abanyarwanda batanu n’abanyamahanga batanu. Mu mazina akomeje kuvugwa harimo Ndikumana Fabio, Muhoza Daniel ndetse na Hakizimana Zuberi, aho bamwe muri bo basanzwe bagaragaza urwego rwiza muri shampiyona.
Abafana Barifuza Amazina Akomeye Kurusha Ari Kuvugwa
Ikindi gituma abantu bibaza byinshi ni umubare munini w’abakinnyi bashobora gusohoka muri Rayon Sports. Abakinnyi benshi basoje amasezerano, barimo Kwizera Olivier, Aziz Bassane, Youssou Diagne, Yannick Bangala, Abedi Bigirimana n’abandi benshi bagize igice kinini cy’iyi kipe mu mwaka ushize.
Iyo urebye uwo mubare, birumvikana impamvu Rayon Sports yihutira gushaka abasimbura. Ariko ikibazo kiri mu mitima ya benshi ni ukumenya niba abasimbura bari ku rwego rumwe cyangwa rurenze urw’abagiye.
Hari abafana bavuga ko aho gukoresha amafaranga menshi ku bakinnyi benshi bo muri shampiyona y’u Rwanda, ikipe yari ikwiye gushora imari ku bakinnyi bake ariko bafite uburambe mu marushanwa akomeye yo muri Afurika. Bemeza ko niba Rayon Sports ishaka guhangana na APR FC ndetse ikanubaka ikipe ishobora kugera kure muri Afurika, ikeneye amazina akomeye kurushaho.
Ku rundi ruhande, hari abashyigikira ubuyobozi bavuga ko kubaka ikipe ikomeye bidatangirira ku mazina ahubwo bitangirira ku mushinga mwiza. Bemeza ko bamwe mu bakinnyi bakomeye banyuze muri Rayon Sports batari bazwi cyane mbere yo kuyigeramo.
Ubu igisigaye ni ugutegereza. Isoko riracyafunguye, abandi bakinnyi 10 baracyategerejwe, kandi ni bwo hazamenyekana niba umuvuduko Rayon Sports iri kugenderaho uzayigeza ku ntsinzi cyangwa niba koko, nk’uko bamwe babivuga, ushobora kuyigeza mu kure habi hashoboka kurusha ahari hitezwe.




