AKA KANYA

Byinshi utamenye ku rupfu rwa Uwiringiyimana Agathe Umwe mu ntwali z’u Rwanda.

Uwiringiyimana Agathe, FPR ndetse na perezida Juvénal Habyarimana ibiganiro hagati yabo ntibyigeze bigera ku ndunduro kuko perezida Habyarimana Juvénal yishwe arasiwe mu ndege hafi saa mbiri n’igice z’ijoro ku itariki ya 6 Mata 1994.

‎Nyuma y’amasaha make y’urupfu rwe, Uwiringiyimana Agathe yagiranye ikiganiro na Radio mpuzamahanga y’u Bufaransa (RFI), agaragaza ibiri kubera mu gihugu, agira ati: “Hari amasasu hirya no hino, abantu baryamye hasi mu mazu yabo, turi guhura n’ingaruka z’urupfu rwa perezida, ndizera ko twe abasivili nta ruhare dufite mu iyicwa rya perezida.”

‎Mbere ya saa cyenda z’ijoro, ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zohereje abasirikare b’Ababiligi mu rugo rwa Uwiringiyimana Agathe, bagombaga kumuherekeza kugera kuri Radio Rwanda aho yagombaga gutambutsa ijambo rihumuriza abaturage. Urugo rwe rwari rurinzwe n’Abanyegana batanu bo muri MINUAR hakiyongeraho abandi icumi b’Ababiligi, ndetse imbere harimo abasirikare barindaga perezida.

‎Ariko hagati ya saa kumi n’ebyiri na mirongo ine n’itanu (6:45) na saa moya na cumi n’itanu (7:15) z’ijoro, abasirikare bari bashinzwe kurinda perezida bagose abasirikare ba MINUAR maze babategeka gushyira intwaro zabo hasi. Uwiringiyimana Agathe amaze kubona ko nta burinzi agifite, yahungiye ahakoreraga abakoranabushake b’Umuryango w’Abibumbye.

‎Abatangabuhamya bavuga ko abasirikare bashinzwe kurinda perezida binjiye aho bari bashaka Uwiringiyimana Agathe, maze bitewe n’uko yatinyaga ko bakwica abana be, ahita yiyerekana we n’umugabo we, bahita baraswa ako kanya. Uwiringiyimana Agathe yapfuye afite imyaka 40 ku wa 7 Mata 1994.

Abana ba Agathe Uwiringiyimana ubu Barakuze

‎Abana be bahise bahungishwa mu Busuwisi. Mu gitabo cya Roméo Dallaire yise Shake Hands with the Devil, avuga ko abana ba Uwiringiyimana Agathe bahungishijwe na kapiteni Mbaye Diagne wari umusirikare wa MINUAR. Majoro Bernard Ntuyahaga yashinjwe n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda rwa Arusha ko ari we wishe Uwiringiyimana Agathe n’abasirikare icumi b’Umuryango w’Abibumbye.

‎Uwiringiyimana Agathe yabaye umwe mu bagore bake b’abanyapolitiki babashije kurwanya igitugu, ubu akaba ari umwe mu ntwali z’igihugu cy’u Rwanda.

sangiza abandi kuri

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Post