Thursday, October 29, 2026

FRN ya Kabila munzira zo kwisubiza Uvira.

Ntucikwe n'Iyi:

Abarwanyi b’umutwe wa Front pour la Refondation de la Nation (FRN), uyobowe na Joseph Kabila, bavugwaho kwigarurira agace ka Kadezi muri Kivu y’Amajyepfo, mu burasirazuba bwa RDC. Ako gace gaherereye ku birometero 70 uvuye mu mujyi wa Uvira, bituma hongera kuvugwa impungenge z’uko Uvira ishobora kongera guterwa.

Amakuru yo gufatwa kwa Kadezi yatangiye gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga mu gitondo cyo ku wa Mbere, tariki ya 26 Ukwakira 2026. Avuga ko ako gace kafashwe nyuma y’imirwano imaze igihe hagati ya FRN n’ingabo za Leta ya Congo (FARDC) n’abazifasha.

Kadezi ni imisozi iri hagati y’imisozi ya Kaziba na Lubarika. Yari ahantu h’ingenzi ku ngabo za Leta ya Congo n’iz’u Burundi, kuko zari zarafungiye inzira zigana mu misozi miremire ya Minembwe. Ntigomba kwitiranywa na Kawezi, kuko utu duce twombi tuba muri Kivu y’Amajyepfo ariko ni tubiri dutandukanye.

Mumashusho yatangajwe kuri X
Umunyamakuru Wembi Steven n’abandi bakurikirana ibibera muri Congo bashyize kuri X amashusho yerekana intwaro nyinshi n’ibindi bikoresho bya gisirikare byasizwe kuri uwo musozi, n’abasirikare ba FARDC n’ab’u Burundi. Muri ayo mashusho, abarwanyi ba FRN bagaragara bakusanya ibyo bikoresho byari biri hasi, hari n’abantu benshi barashwe.

Ifatwa rya Kadezi ryazamuye ubwoba ko abarwanyi bahoze muri AFC/M23 bagamije kongera kwisubiza Uvira, umujyi uri ku mupaka w’u Burundi na RDC. Mu Kuboza 2025, uwo mujyi wigaruriwe n’abarwanyi b’uwo mutwe, ariko bawuvuyemo nyuma y’igihe gito bashyizweho igitutu na Amerika. Wahise usubira mu maboko ya FARDC n’abarwanyi ba Wazalendo.

- Advertisement -spot_img

SIGA IGISUBIZO

Andika igitekerezo cyawe hano
Andika amazina yawe hano

- Advertisement -spot_img
Andi Mashya!

FRN ya Joseph Kabila ishinja Kinshasa guhitamo intambara aho guhitamo ibiganiro by’amahoro

Umutwe wa Front pour la Refondation de la Nation (FRN) wa Joseph Kabila watangaje ko ubutegetsi bwa Kinshasa bwahisemo...
- Advertisement -spot_img

Soma n'Izi Nkuru