Umuraperikazi w’Umunyamerika Ice Spice yagarutsweho cyane mu bitangazamakuru nyuma y’igikorwa cy’ihohoterwa cyamubayeho mu ijoro ryakeye, aho yakubiswe inshyi n’umuntu utaramenyekana mu mujyi wa Los Angeles.
Amakuru aturuka ahantu hatandukanye yemeza ko ibi byabereye muri resitora imwe iri muri uwo mujyi, Ice Spice akaba yari yahagiye ari kumwe n’inshuti ze. Uwo mugore bivugwa ko yamusagariye mu buryo butunguranye, ibintu byaje gufata indi ntera bikarangira amukubise inshyi imbere y’abandi bari aho.
Nk’uko amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga abigaragaza, Ice Spice yahise agira uburakari bwinshi ashaka kwihorera kuri uwo muntu, gusa abari hafi aho bahise bihutira kubakiza, babatandukanya mbere y’uko imirwano ikomera cyangwa igira ingaruka zikomeye.
Amakuru yatangajwe n’ibitangazamakuru byo muri Amerika, birimo TMZ, yemeza ko ayo mashusho yafashwe na camera zo muri iyo resitora, ibintu byatumye iyi nkuru ikwirakwira vuba cyane ku isi yose.
Ku ruhande rw’amategeko, umunyamategeko wa Ice Spice yamaze gutangaza ko batangiye inzira yo gutanga ikirego kuri Polisi, bagamije ko uwo muntu wamukubise akurikiranwa n’amategeko. Kugeza ubu, nta makuru aratangazwa ku myirondoro y’uwo mugore cyangwa impamvu yaba yarateye icyo gikorwa.
Iki kibazo cyongeye kuzamura impaka ku bijyanye n’umutekano w’ibyamamare mu buzima bwa buri munsi, cyane cyane iyo bari ahantu hahurira abantu benshi nka resitora cyangwa ibitaramo.
REBA VIDEO Y’UKO BYATANGIYE HANO
Inkuru iracyakurikiranwa, amakuru mashya akazagenda atangazwa uko agenda aboneka.

