Umuhanzi w’icyamamare Lionel Richie aracyari mu bitaro i St. Louis, aho ari gukorerwa ibizamini ku bibazo bishobora kuba bifitanye isano n’umutima.
Nk’uko TMZ ibitangaza, Richie aracyari mu cyumba cyita ku barwayi barembye cyane, aho abaganga barimo gukora ibizamini bitandukanye kugira ngo barebe niba hari ikibazo cy’umutima cyangwa indi mpamvu iri gutera ikibazo cy’ubuzima.
Amakuru aturuka ku bantu bazi ibiri kuba avuga ko biteganyijwe ko uyu muhanzi ashobora gusohoka mu bitaro kuruyu wa Gatatu, niba abaganga babona ko ameze neza.
Richie yari yajyanye ku bitaro ku giti cye nyuma y’igitaramo yakoze ku wa Gatandatu nijoro muri The Muny i St. Louis. Mu ntangiriro, abaganga bari banimo kureba niba ikibazo yaba ari umwuma muke.
Ariko abari muri icyo gitaramo bavuze ko ku musozo wacyo Richie yasaga n’ufite intege nke, kugeza ubwo yasabye ikipe ye kumuzanira intebe kugira ngo yicare mu gihe yaririmbaga indirimbo ye yakunzwe cyane “All Night Long.”
Iki ni ikindi kibazo cy’ubuzima kibaye kuri Lionel Richie muri uyu mwaka. Muri Kamena, ku gitaramo cye cya mbere muri uru rugendo rw’ibitaramo, yari yagize ikibazo ubwo yari ari ku rubyiniro i St. Paul muri Minnesota. Yabwiye abafana ko yumvaga azungera kandi ameze mu buryo budasanzwe, ahita ahagarika igitaramo kitarangiye.
Icyo gihe yahise ajyanwa mu bitaro n’abaganga b’ubutabazi, ndetse icyo kibazo cyatumye ahindura gahunda maze asubika igitaramo yagombaga gukorera i Chicago.
Kugeza ubu, Lionel Richie afite akaruhuko gato mu rugendo rwe rw’ibitaramo, kuko igitaramo cye gikurikiraho giteganyijwe kuba ku wa 26 Nzeri i San Francisco.
Abafana rero bakomeje gutegereza amakuru mashya ku buzima bwe, cyane cyane ko iki ari cyo gihe cya kabiri mu mezi make ajyanwa mu bitaro nyuma yo kugira ikibazo mu gihe cy’igitaramo.
TUGARUKE GATO …niyihe ndirimbo ya Lionel Riche wakunze cyane? Yandike mubitekerezo.



