Umuhanzi w’icyamamare Lionel Richie ari mu bitaro nyuma yo kugira ikibazo cy’ubuzima ubwo yari amaze gukora igitaramo i St. Louis, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Amakuru yatangajwe na TMZ avuga ko Richie yagiye ku bitaro byo muri St. Louis nyuma y’igitaramo yakoze ku wa Gatandatu nijoro muri The Muny, Forest Park, kugira ngo abaganga bamukorere ibizamini bitandukanye.
Amakuru aturuka ku bantu bavuga ko bazi iby’iki kibazo neza avuga ko Richie ari kwitabwaho mu cyumba cyita ku barwayi barembye cyane, ariko ko abaganga bakeka ko ashobora kuba afite umwuma muke. Ngo uyu muhanzi ubwe yafashe icyemezo cyo kujya kwa muganga kugira ngo amenye neza uko ubuzima bwe buhagaze.
IGITARAMO YAKOREYE ST LOUIS
Mu gihe cy’igitaramo, abari bahari babwiye TMZ ko ku musozo wacyo Lionel Richie yasaga n’ufite intege nke. Igihe yaririmbaga indirimbo ye izwi cyane “All Night Long,” ngo yasabye abo mu ikipe ye kumuzanira intebe kugira ngo ayirangize yicaye.
Kugeza ubu, amakuru ahari avuga ko Richie yizeye ko ashobora gusohoka mu bitaro ku wa Kabiri, mu gihe abaganga baba bamaze kumukorera ibizamini byose.

Ibi bibaye nyuma y’ikindi kibazo cy’ubuzima yagize muri Kamena. Icyo gihe, ubwo yari ari mu gitaramo i St. Paul muri Minnesota, Lionel Richie yabwiye abafana ko yumvaga azungera kandi ameze mu buryo budasanzwe, bituma ahagarika igitaramo kitarangiye. Nyuma yaho yahise ajyanwa mu bitaro n’imodoka itwara abarwayi.
SOMA Lionel Richie aracyari mu bitaro, abaganga batangiye gusuzuma umutima we
Twifurije Lionel Richie gukira vuba.



