Tuesday, September 8, 2026

Mugihe mu Rwanda imyambarire yateje impaka, Huddah we ati “reka mbereke!” (VIDEO)

Ntucikwe n'Iyi:

Mu gihe mu Rwanda hakomeje impaka ku myambarire y’abakobwa mu bitaramo n’ibikorwa by’imyidagaduro, muri Kenya na ho hari uwongeye kwibutsa abantu ko fashion, social media n’ubwisanzure bwo kwigaragaza bikomeje kuba ibintu bivugisha benshi.

Uyu ni Huddah Monroe, uzwi ku mbuga nkoranyambaga nka @huddahthebosschick, akaba n’umunyamideli n’umushoramari wo muri Kenya.

- inkuru irakomeza munsi ya ad -

Mu mashusho mashya yashyize kuri Instagram mu masaha make ashize, Huddah agaragara abyina indirimbo “FRE$H” ya Victony, imwe mu ndirimbo iri mu mushinga we mushya STARLIFE.

Uburyo yahisemo kwigaragaza muri ayo mashusho bwahise bukurura amaso, cyane ko imyambaro ye ndetse n’imbyino byari mu buryo bwagutse bwo kwerekana umubiri no kwigaragaza.

VIDEO YASHYIZE HANZE

Azwi ku mbuga nkoranyambaga nka @huddahthebosschick, akaba n’umunyamideli n’umushoramari wo muri Kenya.

Kandi aha ni ho ikibazo cyacu gihuriye n’ibirikuvugwa mu Rwanda kubijyanye n’imyambarire y’inkumi:

Ese umuntu w’icyamamare ku mbuga nkoranyambaga afite he ubwisanzure bwo kwigaragaza uko ashaka? Kuri bamwe, ni fashion na self-expression. Kubandi, hari aho bigera bikarenga umurongo w’imyambarire iboneye.

Igitangaje ni uko indirimbo Huddah yahisemo gukoresha na yo iri mu ziri kuvugwa cyane muri iyi minsi. FRE$H ya Victony yasohotse mu 2026 kandi iri kuri album ye STARLIFE, yasohotse ifite indirimbo 15.

Bityo, Huddah ntabwo ari we wenyine uri kuvugisha abantu; indirimbo, imbyino n’imyambarire byose byahurijwe muri video imwe.

Noneho reka tubibaze mu buryo bwacu:

Iyo video iza kuba yafatiwe i Kigali, abantu bari kuyakira bate?

Ese bari kuvuga ko ari fashion n’ubuhanzi, cyangwa ko imyambarire yarenze umurongo?

Aha ho impaka zaba ndende.

@huddahthebosschick n’umunyamideli n’umushoramari wo muri Kenya.
- Advertisement -spot_img

SIGA IGISUBIZO

Andika igitekerezo cyawe hano
Andika amazina yawe hano

- Advertisement -spot_img
Andi Mashya!

Umunyamakuru wa TV muri Misiri yakatiwe urwo gupfa

Umunyamakuru wa televiziyo wo muri Misiri, Sarah Khalifa w’imyaka 39, yakatiwe igihano cy’urupfu hamwe n’abandi bantu 11, nyuma yo...
- Advertisement -

Soma n'Izi Nkuru

- Advertisement -