“Nyuma Yuko dosiye ya Taikun Ndahiro ishikirijwe ubugenzacyaha, aya namwe mumagambo akomeje guteza impaka kumbuga nkoranya mbaga “Iyo inzego zibanze zitabara Taikun hakiri kare, ubu ntabwo aba afunzwe.”
Amakuru yemejwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) avuga ko Taikun yatawe muri yombi ku wa 26 Kanama 2026, dosiye ye ikoherezwa mu Bushinjacyaha ku wa 31 Kanama 2026. Akurikiranyweho gukoresha urumogi no kwigomeka ku buyobozi, nk’uko RIB yabitangaje.
Iperereza ry’ibanze rivuga ko mbere yo gutabwa muri yombi habaye amakimbirane hagati ye n’uwo babanaga, inzego z’umutekano zijya gutabara. RIB ivuga kandi ko ibisubizo bya Rwanda Forensic Institute byagaragaje ibimenyetso by’urumogi ndetse ko atari ubwa mbere akurikiranyweho ikibazo nk’iki, kuko no muri Mutarama 2026 yari yarafashwe nyuma y’amakimbirane n’abashinzwe umutekano.
Mu rundi ruhande, Kalim Promoter uvuga ko ari we waherukaga guhura na Taykun mbere y’ibi byose, we akomeje gushimangira ko hari icyari gukorwa kare kikabuza ibintu kugera aha.



