Hari amagambo abakinnyi bavuga ntagire imbaraga ku mbuga nkoranyambaga hanyuma hakaba n’andi ahita aba ikimenya bose ako kanya. Ubu ni yo nkuru y’uyu munsi, yaturutse kuri Richarlison kabuhariwe wa Tottenham, watangaje inzozi ze z’igihe azaba yasezeye gukina umupira w’amaguru mu buryo bwatunguye benshi.
Mu kiganiro gisanzwe kivuga ku buzima nyuma yo gusezera gukina, Richarlison ntiyatanze ibisubizo bisanzwe nk’abandi bakinnyi bavuga ku kuba abatoza cyangwa gukora ubucuruzi. Ahubwo yavuze ibintu byahise bituma abantu bose bacika ururondogoro.
Yagize ati:
“Ndifuza ko nzasaza nsinzirira mubagore benshi ku nyanja nka Ronaldo… ninzozi zanjye.”
Ako kanya, abafana bahise bumva uwo yavugaga. Yari arimo kwerekeza ku buzima buzwi cyane bujyanye na Ronaldinho umwe mu bakinnyi bakomeye b’umupira w’amaguru wigeze kugaragaza ubuzima bwuzuye umudendezo, ibyishimo, n’amashusho ye akenshi akwirakwira ku mbuga nkoranyambaga ari mu mazi cyangwa ku mucanga, yishimanye n’abarimo igitsina gore.
Ibyo byatumye ayo magambo ya Richarlison akwirakwira vuba cyane ku mbuga nkoranyambaga, abantu batangira kuyahindura urwenya, memes, n’ibitekerezo bitandukanye.

Igitangaje ni uburyo yayavuze atabanje kuyatekerezaho cyane. Nta gutinya, nta kuyagabanya, ahubwo yavuganye ukuri kugaragara nk’inzozi zisanzwe mu mutwe w’umukinnyi wahuye n’igitutu cy’umupira w’iki gihe.
Mu by’ukuri, ubuzima bw’abakinnyi b’umupira ntago buba bworoshye. Bakina ku rwego rwo hejuru mu makipe akomeye nka FC Barcelona n’andi makipe akomeye ku isi, aho buri mukino uba uri munsi y’igitutu gikomeye, buri kosa rikavugwa hose, kandi buri mukinnyi agahora asabwa gukora neza buri gihe.
Ni yo mpamvu iyo baganira ku buzima bwo hanze y’ikibuga, benshi batekereza ku buzima butuje, kure y’igitutu n’imirimo ihoraho.
Ronaldinho we yamaze igihe kinini agaragara nk’umukinnyi utandukanye n’abandi bose. Yibukirwa ku buryo yakinaga yishimye, aseka, kandi agaragaza ubuhanga budasanzwe mu kibuga. Ndetse n’ubu, nubwo yasezeye, akomeje kuba ikimenyetso cy’ubuzima bwuzuye umunezero n’umudendezo.
Ni na yo mpamvu Richarlison yamuvuzeho, kuko mu mitwe ya benshi, Ronaldinho aba ikimenyetso cy’ubuzima bw’inzozi nyuma yo gusezera.
Iri jambo rye ryahise ritera impaka ku mbuga nkoranyambaga. Abantu batangiye gukora urwenya, abandi bavuga ko “Ronaldinho yabaye icyitegererezo cy’ubuzima bwa nyuma y’umupira,” mu gihe abandi bagaragazaga ko Richarlison yavuze ukuri abantu benshi batekereza ariko badakunze kuvuga.

Dusoza, twavuga ko nubwo byavuzwe mu buryo bw’urwenya rwinshi, iri jambo ryagaragaje ko abakinnyi benshi nyuma yo guhatana imyaka myinshi, bifuza ubuzima bw’ubwisanzure, kuruhuka, no kwishimira ibyo bagezeho benshi babihuza no kuba bashagawe n’amacupa ndetse n’abagore impande zabo.
Kandi kuri benshi, Ronaldinho asa n’uwabigezeho neza kurusha abandi bose nubwo byamugizeho n’ingaruka mu buryo bumwe cyangwa ubundi.




