Amakuru atandukanye aravuga ko abandi basirikare babiri b’Ingabo za Leta ya Congo (FARDC) biyunze ku mutwe wa Front pour la Refondation de la Nation (FRN) wa Joseph Kabila. Umwe ni Colonel, undi ni Lieutenant, baje nyuma ya Brig Gen François Kamanzi. Aya makuru ntiremezwa n’undi rwego rwigenga.
Abo ari bo?
Nk’uko byavuzwe mu gitondo cyo ku wa Gatatu, tariki ya 28 Ukwakira 2026, Col Demumba Ndolo Ghislain yavuye mu ngabo za Leta ajya muri FRN. Yari Umuyobozi wungirije ushinzwe ibikorwa bya gisirikare n’ubutasi muri brigade ya 61 y’ingabo zirwanira ku butaka ikorera i Nyunzu, muri Tanganyika. Amakuru avuga ko ubu aherereye i Goma.
Undi ni Lt Lemba Lula Arnold, wabaga mu mutwe ushinzwe kurinda Perezida wa RDC, nk’uko byavuzwe na Willy Manzi washyizweho na AFC/M23 kuyobora Umujyi wa Goma.
Nyuma ya Kamanzi.
Ku wa Mbere, tariki ya 27 Ukwakira, Umuvugizi wa FRN, Lawrence Kanyuka, yemeje ko Brig Gen François Kamanzi, wari Umuyobozi w’Ibikorwa bya gisirikare muri Region ya 12 muri Kongo-Central, yiyunze kuri FRN. Yongeyeho ati “Kandi tuzabatangariza amazina y’abandi ba Ofisiye babiri na bo batwiyunzeho. Imyirondoro yabo izatangazwa mu minsi iza.”
FRN yatangajwe mu ntangiriro z’Ukwakira 2026 na Joseph Kabila ari kumwe n’abahoze ari abayobozi b’ihuriro AFC/M23. Kabila ni we Perezida wayo, abandi bayobozi bakaba ba Visi Perezida.


