Nyuma y’iminsi ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwira amakuru avuga ko Mbabazi Shadia, uzwi nka Shaddyboo, yatawe muri yombi, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwashyize umucyo kuri ayo makuru, ruvuga ko atafunzwe ahubwo yajyanywe mu kigo cyita ku bantu bafite ibibazo byo gukoresha ibiyobyabwenge.
Shaddyboo kuri ubu ari muri Isange Rehabilitation Centre i Huye, aho ari gufashwa kuva ku biyobyabwenge no kwitabwaho mu rwego rw’ubuzima bwo mu mutwe.
Aya makuru yemejwe n’Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, wavuze ko iki cyemezo cyafashwe hashingiwe ku bisubizo bya laboratwari byabonetse mu gihe iperereza ryakorwaga, kandi ko Shaddyboo ubwe yemeye kujya muri iki kigo.
Yagize ati:
“Ntabwo Mbabazi Shadia afunze. Ahubwo dushingiye ku bisubizo bya laboratwari byafashwe mu gihe cy’iperereza, ku bushake bwe, yoherejwe muri rehab kugira ngo afashwe kuva ku gukoresha ibiyobyabwenge, anitabweho mu by’imitekerereze ndetse hanashakwe ikibazo muzi gishobora kuba gituma akoresha ibiyobyabwenge.”
Ni iki cyatumye ajyanwa muri rehab?
Nk’uko RIB ibisobanura, kujyanwa kwa Shaddyboo muri rehab ntabwo bigamije gusa kumufasha kureka ibiyobyabwenge, ahubwo ni no gusuzuma impamvu z’ibanze zishobora kuba zaramuteye kubikoresha.
Abahanga mu buzima bwo mu mutwe bagaragaza ko gukoresha ibiyobyabwenge akenshi bifitanye isano n’ibibazo umuntu aba yaranyuzemo, ari na yo mpamvu kuvurwa biba birenze guhagarika ikoreshwa ryabyo gusa.
Byakurikiye ikibazo cyavuzweho cyane
Shaddyboo yajyanywe muri rehab ku wa 6 Nyakanga 2026, nyuma y’iminsi mike havuzwe amakuru avuga ko yasambanyijwe ku gahato n’umuhanzi Yugi Umukaraza, bivugwa ko yari yabanje kumusindisha.
Muri iryo perereza, Yugi Umukaraza yatawe muri yombi akurikiranyweho ibyaha birimo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato ndetse no gukoresha ibiyobyabwenge.
Kugeza ubu, dosiye ye yamaze gushyikirizwa Ubushinjacyaha, bukaba ari bwo buzafata icyemezo cyo kumuregera urukiko cyangwa se bukayifunga.
Abakunzi be bakomeje kumwifuriza gukira
Amakuru yo kujyanwa kwa Shaddyboo muri rehab yakiriwe mu buryo butandukanye ku mbuga nkoranyambaga. Hari abagaragaje impuhwe n’ubutumwa bwo kumwifuriza gukira no kongera kubona ubuzima buzira ibiyobyabwenge, mu gihe abandi bakomeje gukurikirana uko iperereza ku birego bireba Yugi Umukaraza rizagenda.
Shaddyboo ni umwe mu bagore bafite izina rikomeye mu myidagaduro nyarwanda, akaba yaramenyekanye cyane kubera ibikorwa bye ku mbuga nkoranyambaga ndetse n’uburyo yakundwaga n’abatari bake.
Ubu, amaso ya benshi areba ku rugendo rwe rwo kwivuza, mu gihe hagitegerejwe n’icyemezo cy’inzego z’ubutabera ku dosiye ya Yugi Umukaraza.



