Kayumba Nyamwasa, umwe mu bashinze Rwanda National Congress (RNC), yasubije Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, nyuma y’uko Muhoozi atangaje ko akeka RNC kuba ifite uruhare mu rupfu rwa Robert Kabera, uzwi nka Sgt Robert.
Mu butumwa yanyujije kuri X, Kayumba yagize ati ” amagambo ya Muhoozi yangezeho Kandi yambabaje, ariko ko nk’umusirikare mukuru (jenerali) sinakomeza guceceka.” Yakomeje avuga ko afite byinshi byo kuvuga, kandi ko igihe cyo gusubiza kigeze, kugira ngo Muhoozi amenye neza uwo ari we ku gihugu cya Uganda.
Ku wa 27 ukwakira Muhoozi yatangaje ko akeka cyane ko bamwe mu bagize RNC aribo bafite uruhare mw’iyicwa rya sgt Robert, anibaza niba baba barihorera kw’ ifatwa rya Gen Maj Abel Kandiho, wahoze ayobora ubutasi bwa gisirikare bwa Uganda.

Yavuze ko ari ugukekeranya, kandi nta kimenyetso kiratangazwa kibishyigikira.
Sgt Robert, wari ufite imyaka igera kuri 50 kandi wahoze ari umuhanzi muri Army Jazz Band y’Ingabo z’u Rwanda, yasanzwe yapfuye ku wa 17 Ukwakira 2026 mu Karere ka Mpigi muri Uganda, umurambo we waciwe umutwe. Polisi ya Uganda ikomeje iperereza.




