AKA KANYA

Umugabo yahuye n’akaga ubwo yibye imodoka igapfira mu nzira. ibyakurikiyeho byatunguye isi!

Burya hari abantu badapfa kurekura batitaye uko ibihe bikomeye kose, hari umuntu wiyemeza ikintu agashyirwa ari uko abigezeho atitayeku kungaruka byateza. Ninako byagenze ku mujura umwe watunguye isi, mu mwaka wa 2007, uyu mujura utaratangajwe izina yarabyutse mu gitondo yiyemeza ko agomba kurarana imodoka iri mu zihenze ku isi, kandi akayibona atayiguze ahubwo ayibye.

Turi mu mujyi wa Penang muri Malaysia, mu gitondo ku gasusuruko, umugabo yarabyutse yambara neza cyane ubundi afata agatabo ke ka sheke ahita yerekeza aho bacururiza amamodoka ahenze cyane. Akigerayo yahise yaka urufunguzo (kontaki) y’imodoka yo mu bwoko bwa Posche (Poshe) icyo gihe yaguraga amadolari ibihumbi 280 (280,000 $).

Akimara gucakira urufunguzo uyu yahise akandagira umuriro ndetse imodoka ayinyuza mu biraro by’inzu arabigonga ahita yiruka atishyuye.

Icyakora uku kwiruka kwe ntikwamuhiriye umwanya munini, kuko ageze imbere gato yisanze imodoka yaririmo ka esanse gacye maze ihita izima ndetse bituma imodoka ayisiga ku muhanda gutyo. Icyakora uyu abonye ibimubayeho ntiyagiye gutyo gusa ahubwo yafashe urufunguzo rwa ya modoka maze arigendera imodoka isigara aho.

Sibyo gusa police yahise iza itwara ya modoka irayibika ariko ntibamenya ko umujura atigeze ahagarika umugambi we wo kuyitwara. Ku mugoroba wuwo munsi nubundi wa mugabo yagarutse noneho yitwaje esanse ihagije ya modoka yisanga muri stasiyo ya polisi arayinywesha maze arongera ayiba bwa Kabiri ariko noneho ayikura mu maboko y’abapolisi.

Ubu bujura bwabaye ikimenyabose muburyo bubiri hari uburyo bwakozwemo bwuzuyemo ubuhanga ndetse no kudacika intege ariko nanone hakazamo ukuntu yakojeje isoni inzego z’umutekano zari zabitse iyo modoka. Uku kwiba imodoka imwe inshuro ebyiri kandi mu munsi umwe byakomeje kuba inkuru yamenyekanye cyane ku isi biturutse muri Malaysia.

Hari undi mujura uzi waba ufite umutima ukomeye nkuyu?

sangiza abandi kuri

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Post