AKA KANYA

Ibyishimo bya RD Congo byahindutse impaka: ibyo yavuze kuri Cristiano Ronaldo byaciye ibintu

Byatangiriye ku magambo, mbere y’uko umupira uterwa. Amagambo akomeye, atunguranye, kandi yahise akurura isi yose ya ruhago. Igihe Didier Budimbu minisitire wa sports muri congo yavugaga ati: “Igihe kirageze ngo Cristiano Ronaldo arire,” aya  ntiyari amagambo asanzwe ahubwo yari ubutumwa bwuzuye icyizere, ubushotoranyi, ndetse n’intambara yo mu mutwe(mind games)mbere y’uyu mukino.

‎Ubu amaso yose yerekeje mu itsinda rya K mu Gikombe cy’isi cy’uyu mwaka 2026 aho Repubulika iharanira demokarasi ya Congo(DRC)  izahangana n’ibihugu bikomeye nka Portugal, Colombia, ndetse na Uzbekistan. Ku mpapuro, Congo ishobora kudahabwa amahirwe menshi, ariko amateka ya ruhago atwereka ko imikino idakinirwa ku mpapuro ahubwo akenshi ikinirwa mu kibuga no mu mutima.

‎Ubutumwa bwa Congo nubwo bwatunguye benshi burasobanutse neza: ntibaje gusa kwitabira irushanwa, ahubwo baje guhindura amateka. Icyizere nk’iki ku ikipe ifatwa nk’iyoroshye gishobora kuba intwaro ikomeye. Ni ikimenyetso cy’ikipe ititeguye gutinya n’iyo yaba ikina n’ikipe irimo amazina akomeye arimo nka Cristiano Ronaldo.

Cristiano Ronaldo amaze imyaka myinshi yerekana ikinyuranyo n’abandi


‎Gusa aya magambo ya congo yakuruye impaka hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga, benshi bavuga bati ese congo ntiyaba iri gusa nk’iyikirigita igaseka.

Ariko na none, niba hari umukinnyi wamenyereye guhangana n’igitutu, ni Cristiano Ronaldo. Mu buzima bwe bwose bwa ruhago, yakunze gushidikanywaho, ariko buri gihe yagiye asubiza mu kibuga. Yigaragaje mu bihe bikomeye, atsinda ibitego by’ingenzi, kandi agaragaza ko igitutu kimubera imbaraga aho kumucogoza. Amagambo nk’aya rero y’ubushotoranyi ashobora kumuhindura inkongi y’umuriro kurushaho akazaza ashaka kwerekana ko ibyo bavuze nta shingiro bifite.

Ibi ni byo bituma uyu mukino uba uwihariye. Ku ruhande rumwe, hari Congo yuzuye inyota yo kwigaragaza no guhindura amateka. Ku rundi ruhande,hari Portugal iyobowe n’umukinnyi umaze imyaka myinshi ari ku rwego rwo hejuru, ufite ubunararibonye n’icyizere gikomeye.

‎Itsinda rya K ubwaryo ririmo ihangana rikomeye. Colombia izanye ubuhanga n’imikinire yihuta, Uzbekistan izanye imyitwarire iteguye neza, naho Portugal ikazana ubunararibonye n’abakinnyi bafite amazina akomeye. Congo yo izanye ikintu ikindi kintu kidasanzwe aricyo inyota yo gutsinda no kudatinya. Kandi muri ruhago, iyo nyota ishobora gutungurana.

‎Gusa amagambo akomeye mbere y’umukino ashobora no kugaruka ku wayavuze. Ashobora gutera imbaraga ikipe imwe, ariko agatera indi umuvuduko wo kwihimura. Kuri Cristiano Ronaldo, uyu mukino ushobora kuba warahindutse uw’umwihariko. Kandi amateka agaragaza ko iyo bigeze aho, akenshi akora ibidasanzwe.

‎Ese Congo izashobora gutungura isi ibona intsinzi itunguranye? Cyangwa Cristiano Ronaldo azongera agaragaze impamvu ari umwe mu bakinnyi beza kurusha abandi mu mateka?

‎Isi yose kuri ubu iri kureba. Kandi birenze umukino gusa ahubwo ni ihangana hagati y’icyizere n’amateka, hagati y’abifuza guhindura amateka n’abamaze kuyandika. Icyo twizeye ni uko uzaba umukino utazibagirana, kandi amaherezo, uzatsinda azavuga ijambo rya nyuma.

sangiza abandi kuri

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Post