Wednesday, September 9, 2026

Umwarimu yatawe muri yombi nyuma yo gusanga umunyeshuri mu icumbi rye

Ntucikwe n'Iyi:

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha Rwanda Investigation Bureau (RIB) rwataye muri yombi umwarimu wo mu Karere ka Gatsibo District ukekwaho kugira uruhare mu kibazo cy’umunyeshuri wasanzwe aryamye mu icumbi rye.

Amakuru avuga ko uwo munyeshuri w’imyaka 15 yari yaburiwe irengero kuva ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, bituma ababyeyi n’ubuyobozi bw’ishuri batangira kumushakisha.Biravugwa ko mu gihe uwo mwarimu yari mu ishuri ari kwigisha, hari ababonye uwo munyeshuri ajya ku icumbi rye.

- inkuru irakomeza munsi ya ad -

Ibyo byatumye ubuyobozi bw’ishuri busaba urufunguzo rw’icyumba cy’uwo mwarimu, maze bagifunguye basangamo uwo munyeshuri aryamye.Nyuma yo kumubona, bahise bahamagara inzego z’umutekano zihita zita muri yombi uwo mwarimu kugira ngo akorweho iperereza.

Ubu afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Kabarore mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane neza ibyabaye n’uruhare rwe muri iki kibazo.

Inkuru dukesha: Umuseke.

- Advertisement -spot_img

SIGA IGISUBIZO

Andika igitekerezo cyawe hano
Andika amazina yawe hano

- Advertisement -spot_img
Andi Mashya!

Umunyamakuru wa TV muri Misiri yakatiwe urwo gupfa

Umunyamakuru wa televiziyo wo muri Misiri, Sarah Khalifa w’imyaka 39, yakatiwe igihano cy’urupfu hamwe n’abandi bantu 11, nyuma yo...
- Advertisement -

Soma n'Izi Nkuru

- Advertisement -