AKA KANYA

Trump: Izamuka ry’ibiciro bya peteroli ni igiciro gito ku mahoro n’umutekano

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump yavuze ko izamuka ry’ibiciro bya peteroli riri guterwa n’umwuka mubi uri hagati ya Iran n’ibindi bihugu ari “igiciro gito cyane” cyakwigonderwa kugira ngo haboneke umutekano n’amahoro ku isi.

Trump yavuze ko ibi biciro bishobora kuzamuka mu gihe gito, ariko ko bizahita bigabanuka vuba nibura igihe ikibazo cy’intwaro za kirimbuzi za Iran kizaba kirangiye.

Yagize ati:

“Izamuka ry’ibiciro bya peteroli mu gihe gito, rizahita rigabanuka vuba igihe ikibazo cy’intwaro za kirimbuzi za Iran kizaba kirangiye, ni igiciro gito cyane ku mutekano n’amahoro bya Amerika n’isi yose. Abapfapfa ni bo bonyine babona ibintu ukundi.”

Aya magambo ya Trump aje mu gihe impagarara ziri kwiyongera mu karere k’Uburasirazuba bwo Hagati, ibintu bishobora kugira ingaruka ku bukungu bw’isi cyane cyane ku isoko rya peteroli.

sangiza abandi kuri

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Post