AKA KANYA

“Igihe cyangiza byose” – Ubutumwa bwa Monica Bellucci ku buzima

Umukinnyi wa filime w’icyamamare ukomoka mu Butaliyani Monica Bellucci yigeze gutanga ubutumwa bwakoze ku mitima ya benshi ku bijyanye n’uko ubuzima n’igihe bihindura ibintu byose.


Mu magambo ye, Bellucci yasobanuye ko igihe gihindura kandi kigahindura buri kintu cyose, n’ubwo cyaba cyiza cyane ku ntangiriro.

Yagize ati:

“Nizera ko igihe cyangiza ibintu byose. Ushobora gufata ipome nziza itukura, ariko nyuma y’igihe igahinduka igahunyira ndetse ikangirika, nk’uko natwe bigenda.”

Monica Belluci mubihe bitandukanye.

Ayo magambo agaragaza ukuri ku buzima: nta kintu gihoraho iteka, haba ubwiza, ubuto cyangwa imbaraga. Igihe kigenda gihindura buri kintu cyose mu buzima bw’umuntu.

Binyuze muri uru rugero rw’ipome nziza ishaje, Bellucci yashakaga kwibutsa abantu ko ari ingenzi kwishimira ubuzima uko buri ubu, kuko ibintu byose bihinduka uko imyaka igenda ishira.

sangiza abandi kuri

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Post