Thursday, October 29, 2026

⁨⁩Ibigo birenga 100 byinjiriwe naba hacker hakorshejwe ubwenge buhangano

Ntucikwe n'Iyi:

Umushakashatsi mu by’umutekano w’ikoranabuhanga yatangaje ko hacker yakoresheje porogaramu z’ubwenge buhangano (AI agents) mu kugerageza kwinjira ku mbuga za internet zirenga 1.200, agera ku mbuga z’ibigo birenga 100.

Ibyavuye muri iri perereza byongeye kugaragaza impungenge z’uko ubwenge buhangano bushobora korohereza abantu gukora ibitero by’ikoranabuhanga.

Porogaramu zakoze igice kinini cy’akazi
Mu nkuru yasohowe na Reuters ku wa 19 Ukwakira 2026, umunyamakuru Raphael Satter yatangaje ko umushakashatsi Snorre Fagerland wo muri NorForge yakurikiranye ibikorwa bya hacker wavugaga Igishinwa, akabona ko yakoresheje porogaramu z’ubwenge buhangano mu gushakisha intege nke z’umutekano ku mbuga za internet.

Mu bigo byibasiwe harimo Deere, ikora ibikoresho by’ubuhinzi, SharkNinja ikora ibikoresho byo mu rugo, na Cummins ikora moteri.

Raporo y’uyu mushakashatsi yagaragaje ko hacker yagerageje kwinjira ku mbuga zirenga 1.200, kandi ko ibikorwa byo kwinjira ku rubuga rumwe byashoboraga kumara amasaha agera kuri 23.

Fagerland yagereranyije ikiguzi cy’ibikorwa byose n’amafaranga agera ku madolari 5.000 ya Amerika, ni ukuvuga hafi $50 kuri buri rubuga byashobotse kwinjirwamo.cyakoze iyi mibare ni igereranya ry’umushakashati.

Ibigo byibasiwe byatangiye gukemura ikibazo
Reuters yatangaje ko Deere yavuze ko yafashe ingamba zo gukemura ikibazo kandi ko nta kimenyetso yari ifite cyerekana k⁩

- Advertisement -spot_img

2 COMMENTS

SIGA IGISUBIZO

Andika igitekerezo cyawe hano
Andika amazina yawe hano

- Advertisement -spot_img
Andi Mashya!

FRN ya Joseph Kabila ishinja Kinshasa guhitamo intambara aho guhitamo ibiganiro by’amahoro

Umutwe wa Front pour la Refondation de la Nation (FRN) wa Joseph Kabila watangaje ko ubutegetsi bwa Kinshasa bwahisemo...
- Advertisement -spot_img

Soma n'Izi Nkuru