Thursday, October 29, 2026

⁨Mubudage: iperereza rirakomeje ku Irobot ishinjwa ihohotera rishigiye kugitsina

Ntucikwe n'Iyi:

Polisi yo mu mujyi wa Cologne mu Budage yatwaye robot yakoze ibikorwa bikekwa ko ari ihohotera rishingiye ku gitsina rikorewe umukobwa w’imyaka 16, nyuma y’uko imukorakoye ku kibuno ikanamwerekezaho ibikorwa by’urukozasoni.

Iperereza ryibanze ku basore babiri bakekwaho kuba ari bo bayigenzuraga no kumenya niba ibikorwa yakoze byari byarateguwe muri porogaramu yayo cyangwa byayoborwaga n’umuntu mu gihe nyacyo.

Ibi byabaye mu ijoro ryo ku wa Gatandatu rishyira ku Cyumweru, tariki ya 11 Ukwakira 2026, hafi y’ahacururizwa ibiribwa byihuse mu mujyi wa Cologne.

Nk’uko ikinyamakuru Associated Press (AP) cyabitangaje, umukobwa w’imyaka 16 yari kumwe n’incuti ze ubwo iyo robot yamwegeraga imuturutse inyuma, ikamukorakora ku kibuno ikanamwerekezaho ibikorwa byagaragazaga imyitwarire y’urukozasoni.

Nyuma y’ibyabaye, umukobwa yamenyesheje polisi, itangira gushakisha abakekwaho kugira uruhare muri ibyo bikorwa.

Abakekwa ni abasore babiri bakiri bato,Polisi yasanze robot yari mu modoka, aho yari yashyizwe mu gice cy’inyuma cyagenewe imizigo. Yafatiriwe kugira ngo ikoreshwe nk’ikimenyetso mu iperereza, hamwe na telefone ebyiri z’abasore bakekwaho kugira uruhare muri ibyo bikorwa.

AP yatangaje ko abakekwaho kugira uruhare muri iki kibazo ari umusore w’imyaka 16, nyir’iyo robot, n’undi w’imyaka 19 bari kumwe.

Amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga agaragaza abo basore bari kumwe na robot, ndetse n’imyitwarire yayo ku bagore bari hafi yabo. Ibyo byatumye habaho impaka ku mikoreshereze y’ikoranabuhanga mu ruhame no ku nshingano z’abarigenzura.

Icyakora, iperereza riracyakomeje. Polisi irashaka kumenya niba robot yarakoze ibyo bikorwa kubera amabwiriza yari yarashyizwemo mbere cyangwa niba hari umuntu wayigenzuraga akayitegeka ibyo ikora.

Robot yari imeze ite?

Robot yafashwe yari ifite uburebure bwa santimetero 120, ihwanye na metero 1.2. Yari yambaye imyenda isa n’iy’abantu, harimo umupira w’imbere w’umweru, ipantaro y’umukara, urunigi rusa n’urw’izahabu n’indorerwamo z’izuba.

Ariko ibyabaye byahise bizamura ikibazo cy’uko imashini zigenzurwa n’abantu zishobora gukoreshwa mu bikorwa bibangamira abandi.
Polisi yatangaje ko iki ari ikibazo kidasanzwe mu kazi kayo, kuko itari isanzwe ihura n’ibirego by’ubu bwoko bifitanye isano na robot.

Ese iyirobot ni yo izabazwa ibyaha yakoze?

Iki ni kimwe mu bibazo by’ingenzi byazanywe n’iki kibazo. Nubwo robot ari yo igaragara mu mashusho ikora ibyo bikorwa, hari abantu bayigenga cyangwa bayitegeka ibyo ikora.
Ni yo mpamvu iperereza ridashingiye gusa ku mikorere y’imashini, ahubwo rinareba uruhare rw’abantu bashobora kuba barayikoresheje muri ubwo buryo.

Kugeza igihe amakuru ya AP yatangazwaga, polisi yari ikiri gukora iperereza ku basore bombi, kandi yari igishaka kumenya neza uburyo robot yakoze ibyo bikorwa.


Ibyabereye i Cologne byongeye kugaragaza ibibazo bishya bijyanye n’umutekano, imyitwarire n’amategeko mu gihe ikoreshwa rya robot rigenda ryiyongera. Nubwo ikoranabuhanga rishobora gufasha abantu mu mirimo itandukanye, iki kibazo cyibutsa ko abarikoresha bagomba kubazwa uruhare rwabo mu gihe rikoreshwa mu bikorwa bibangamira uburenganzira n’umutekano by’abandi.
Edited9:37 AM

- Advertisement -spot_img

SIGA IGISUBIZO

Andika igitekerezo cyawe hano
Andika amazina yawe hano

- Advertisement -spot_img
Andi Mashya!

FRN ya Joseph Kabila ishinja Kinshasa guhitamo intambara aho guhitamo ibiganiro by’amahoro

Umutwe wa Front pour la Refondation de la Nation (FRN) wa Joseph Kabila watangaje ko ubutegetsi bwa Kinshasa bwahisemo...
- Advertisement -spot_img

Soma n'Izi Nkuru