Arnold Schwarzenegger yahawe impamyabumenyi y’ikirenga y’icyubahiro i Belfast
Mu gikorwa cyabaye nk’icy’amateka mu mujyi wa Belfast, icyamamare ku isi Arnold Schwarzenegger yahawe impamyabumenyi y’ikirenga y’icyubahiro,igikorwa cyashimishije benshi ndetse kigaha agaciro urugendo rwe rurerure rwaranzwe n’ibikorwa bikomeye mu buzima bwe bwose.
Iyi mpamyabumenyi yahawe Arnold na kaminuza ya Ulster University, mu rwego rwo kumushimira uruhare rwe rukomeye mu bikorwa bya rubanda, ubuvugizi ku bidukikije ndetse n’uruhare yagize mu guteza imbere ubuhanzi n’imyidagaduro ku rwego mpuzamahanga.
Arnold Schwarzenegger, uzwi cyane nka “Arnie”, ni umwe mu bantu bake bageze ku ntsinzi ikomeye mu nzego zitandukanye zirimo siporo yo kubaka umubiri , sinema ndetse na politiki. Ibi byatumye afatwa nk’icyitegererezo ku rubyiruko n’abifuza kugera kure mu buzima.
Amateka ye n’umujyi wa Belfast si mashya. Mu mwaka wa 1966, Arnold yageze muri uyu mujyi akiri umusore ukiri muto wibandaga cyane kuri bodybuilding. Icyo gihe yari yitabiriye amarushanwa ya Mr. Universe yabereye i London, aho yegukanye umwanya wa kabiri. Nyuma y’ayo marushanwa, yatumiriwe gusura Belfast nk’umushyitsi wihariye w’umucamanza wari uzwi muri uwo mukino witwaga Ivan Dunbar.
Icyo gihe, Arnold ntiyari azwi cyane nk’uko bimeze uyu munsi. Icyakora, ubwo yari i Belfast, yahawe amahirwe yo kuvugira imbere y’abantu benshi mu buryo butunguranye nyuma y’irushanwa ryo kubaka umubiri . Ibi byabaye intambwe ikomeye mu kumenyekana kwe no mu kubaka icyizere cyamufashije mu rugendo rwe rwo kuba icyamamare.
Nyuma y’imyaka ibiri gusa avuye muri Belfast, Arnold yimukiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA), aho yahise atangira urugendo rushya rwamugejeje ku rwego rwo hejuru. Yaje kwegukana inshuro nyinshi igihembo cya Mr. Olympia, kiba icyubahiro gikomeye mu mukino wo kubaka umubiri ,aninjira muri sinema aho yakinnye filime zakunzwe cyane ku isi.
Uretse kuba umukinnyi wa filime w’icyamamare, Arnold yanabaye umuyobozi ukomeye mu bya politiki aho yabaye Guverineri wa Leta ya California. Ibi byerekana neza uburyo umuntu umwe ashobora kugira impano nyinshi no kugera ku ntsinzi mu bice bitandukanye by’ubuzima.
Mu muhango wo kumuha iyi mpamyabumenyi, abayobozi ba Ulster University bagaragaje ko Arnold atari icyamamare gusa, ahubwo ari n’umuntu wagize uruhare rugaragara mu guteza imbere imibereho myiza y’abaturage, cyane cyane binyuze mu bikorwa bye byo kurengera ibidukikije no gushishikariza abantu kubaho ubuzima bwiza.
Abanyeshuri n’abitabiriye uwo muhango bagaragaje ibyishimo n’ishema batewe no kubona umuntu nka Arnold Schwarzenegger abegereye. Umwe mu banyeshuri yagize ati: “Mu maso yanjye, kuba umuntu ukomeye ku rwego rw’isi nka Arnold aje hano, si ikintu gikomeye gusa ku mujyi wacu, ahubwo ni n’ishema ku gihugu cyacu cyose.


