AKA KANYA

Umukobwa w’imyaka 25 yatawe muri yombi azira gukubita umugabo we amuziza kubura ubushake

Umukobwa w’imyaka 25 yatawe muri yombi muri Mexico akurikiranyweho gukubita umukunzi we akoresheje umukandara ibintu byakuruye impaka n’urwenya ku mbuga nkoranyambaga bitewe n’impamvu yabimuteye.

‎Iyo Urukundo Ruvuyemo Intambara

‎Akenshi inkuru z’urukundo zirangwa n’indabo, amagambo meza n’udushya duto duto two kutumvikana. Ariko kuri iyi nshuro, ibintu byafashe indi ntera  kandi mu buryo butunguranye.

‎Polisi yo muri Mexico yataye muri yombi umukobwa w’imyaka 25 witwa Sara Michelle, akurikiranyweho guhindura impaka zisanzwe z’abakundana akazigira nk’intambara yiyambajemo gukubitana n’umukandara.

‎Umukunzi we, Martín Octavio w’imyaka 26, ni we bivugwa ko wakubiswe muri icyo gikorwa cyatunguranye, bituma benshi bibaza bati: Ese byagenze bite koko?

‎Uko Impaka Zavuyemo Ibikorwa by’urugomo

‎Amakuru avuga ko byatangiye nk’impaka zisanzwe hagati y’abakundana, ariko biza guhinduka vuba cyane. Aho kuba bahagarara ngo batuze, Sara Michelle ngo yafashe umukandara atangira kuwukoresha mu gukubita umukunzi we.

‎Ntabwo byari ibyo gukosora imyambaro cyangwa guhindura style, ahubwo byahise bihinduka ibintu byo kwirwanaho.‎Abaturanyi cyangwa ababonye ibyari biri kuba (batari biteze kubona “film” nk’iyo imbonankubone) bahise bahamagara polisi, ari na byo byatumye atabwa muri yombi.

‎Kuri Martín Octavio, byari umunsi usanzwe wahindutse igitangaza. Mbere yuko umugore we amusaba ko bakora igikorwa cy’abakuze gusa we bigasanga atiteguye,uyu musore nawe yaragiseka nk’abandi. Nyuma gato yisanze ari mu nkuru isa n’iy’ikorwa rya film nta muburanyi, nta n’umwanya wo kwitegura.

‎Nubwo hatatangajwe neza uko yakomeretse, byari bikomeye ku buryo polisi yagombaga kubigiramo uruhare.‎Nubwo hari urwenya ruri kuvugwa, iyi nkuru inibutsa ko ihohoterwa mu rukundo ritari rikwiye na rimwe uwo ryaba rikorewe wese.

‎‎Nubwo abantu babifata nk’ibisekeje, ibi ni ibintu bikomeye. Impaka zishobora kubaho mu rukundo, ariko iyo zivuyemo gukubita, biba byarenze umurongo.Sara Michelle ubu ari mu bibazo by’amategeko, naho Martín Octavio ari guhangana n’ingaruka z’ibyamubayeho.

‎Dusoza Twavuga ko Urukundo rukwiye Kuba rutarimo ihohoterwa  Iyi nkuru ishobora gusa n’isekeje, ariko ifite isomo rikomeye: kuganira ni byo byiza kurusha gukoresha imbaraga.

sangiza abandi kuri

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Post