Abantu benshi usanga bavuga ko ntakintu kibaho ku isi kiryoha nko kubyara ukagira umwana umwe cyangwa benshi, nyamara burya ibiryohera abantu bamwe siko biba bimeze ku bandi.
Umukinnyi wa filime wamamaye cyane muri amerika ariwe John Felix Antony Cena (John Cena) ndetse n’umugore we Shay Shariatzadeh bamaze gutangaza ku mugaragro ko batazigera babyara umwana n’umwe. Aba bavuga ko babona baramutse babyaye umwana ashobora kubabuza kuryoshya ndetse ngo bashaka kwiyitaho ubwabo ntawundi ubajemo hagati.
Cena ati: “Njye n’umugore wange twafashe umwanzuro ko tutazigera tubyara umwana n’umwe. Dushaka kubaho turyohewe n’ubuzima bwacu, kandi tubona turamutse tubyaye umwana byatubuza kuryoherwa uko tubishaka, nibyiza cyane ku muntu wese wumva yifuza kubyara akagira abana, gusa njye n’umugore wange twabonye tutiteguye kwirengera izo nshingano. Numva nshaka kuryoshya ubuzima bwange bwose nkanezerwa ntawumbaza ibyo kurera abana.”
John Cena avuga ko we n’umugore we bafashe uyu mwanzuro mbere yuko babana ndetse ubu banyuzwe cyane n’umwanzuro bafashe ndetse bemeza ko imyaka ine bamaranye yari imeze neza cyane. Nta mpungenge tuba dufite zuko umwana atagiye ku ishuri cyangwa ko azarivamo, nta kibazo cyo gutegurira umwana ibya mugitondo tujya duhura nacyo, ntanubwo bidusaba kwigomwa ubuzima bwiza bwo kuryoshya ngo turi kurera umwana.
Nibaza ko buri wese afite uburenganzira bwo guhitamo ubuzima yifuza, kuri njye rero numva urugo rutabarizwamo abana arirwo rugo rwiza nakwifuza; Niko John Cena yavuze.
Kuri Cena ashaka kurya amafaranga ye ntawundi ubyitambitsemo, ntakintu na kimwe yumva kimurutira ibyishimo bye bwite n;umugore we
Ese wowe umwanzuro nk’uyu uwutekereza ute?




