Hari igihe abantu babona couple bakumva bazabana ubuziraherezo. Ni ko byari bimeze kuri Kimenyi Yves na Uwase Muyango Claudine, couple yari yarakunzwe cyane mu Rwanda.
Hashize igihe bivugwa ko aba bombi batakibanye neza, ariko nta n’umwe wajyaga abyemera cyangwa ngo abihakane. Ubu rero, ibintu byamaze kujya ahagaragara.
Mu kiganiro cya TikTok Live yakoranye na Nana na GodFather, Kimenyi Yves yemeje bwa mbere ko atakiri kumwe na Muyango Claudine, ashyira iherezo ku bihuha byari bimaze igihe bivugwa.
Ariko icyakuruye abantu cyane ni umugore mushya witwa Nana, bivugwa ko aba muri Australia. Amashusho yabo yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga, abantu benshi batangira kuvuga ku bwiza bwe ndetse n’ubwisanzure afitanye na Kimenyi.
Ubwo yabazwaga niba Nana ari umukunzi we, Kimenyi yasubije mu magambo make ati: “Wa nyawe!” Iryo jambo ryahise ryemeza ibyo benshi bakekaga.
Iyi nkuru yaje itungura benshi kuko Kimenyi na Muyango bari barubakanye ndetse bafite umwana umwe, ibintu byatumaga benshi babafata nk’imwe muri couples zikomeye mu byamamare byo mu Rwanda.
Nubwo bamwe bavuga ko Kimenyi afite uburenganzira bwo gukomeza ubuzima bwe, abandi bavuga ko batunguwe n’ukuntu ibintu byahindutse vuba. Ubu ariko, ikiri kuvugisha benshi si ugutandukana gusa, ahubwo ni uru rukundo rushya ruri kuvugwa cyane ku mbuga nkoranyambaga.








