Buri mwaka mu ntangiriro z’ukwezi kwa Gicurasi, amaso y’isi yose ahindukira i New York. Impamvu si izindi, ni Met Gala, ibirori byihariye bihuriza hamwe ibyamamare bikomeye ku isi mu ijoro rimwe ryuzuyemo imyambarire idasanzwe, ubuhanga n’ubutunzi.
Aha ni ho ubona abahanzi, abakinnyi ba filime, abanyamideli n’abaherwe bose bateraniye hamwe, buri wese ashaka gutangaza isi ku buryo yambaye no ku buryo yigaragaza.
Mu 1948, Met Gala yari igikorwa cyo gukusanya inkunga, aho itike yaguraga amadolari 50 gusa. Intego yari ugufasha ishami rya Costume Institute.
Uyu munsi ibintu byarahindutse bikomeye. Itike imwe ishobora kugura arenga $100,000, bigatuma kwinjira muri ibi birori biba iby’abantu bake cyane batoranyijwe. Si amafaranga gusa, kuko no gutumirwa bisaba kuba ufite izina rikomeye cyangwa ufite aho uhagaze mu myidagaduro no mu myambarire.
Si imyambarire gusa… ni n’inkunga ikomeye
Nubwo benshi bayizi kubera “red carpet” yuzuyemo imyenda itangaje, Met Gala ifite intego irenze kwiyerekana.
Ni igikorwa gikomeye cyo gukusanya amafaranga akoreshwa mu guteza imbere amateka n’ubushakashatsi ku myambarire. Uwo uza muri ibi birori aba ataje gusa kugaragara, aba anatanga umusanzu ukomeye.
Ikintu gituma Met Gala itandukana n’ibindi birori ni insanganyamatsiko ihinduka buri mwaka.
Iyi theme ni yo igena uko abantu bagomba kwambara, bigatuma habaho imyambarire itangaje, rimwe na rimwe igasa n’ubuhanzi kurusha imyenda isanzwe.
Iyo utayikurikiye, ushobora kuba inkuru mbi kurusha kuba inkuru nziza.
Amategeko akomeye kurusha uko ubyibwira
Kwinjira muri Met Gala si ibintu byoroshye. Ugomba gutumirwa kandi ukemerwa n’umuyobozi wayo, Anna Wintour, ufite ijambo rya nyuma ku bazinjira.
Imbere mu birori ho, ibintu birarushaho gukomera
Gukoresha telefoni birabujijwe
Gufata amafoto biragabanywa cyane
Kandi buri wese agomba kwitwara neza
Ibi bituma ibibera imbere biguma ari ibanga, bikarushaho kongera agaciro k’ibi birori.
Ibirori bitari iby’abana cyangwa buri wese
Met Gala igenewe abantu bakuru kandi bafite aho bahagaze. Ntabwo ari ahantu ho kuzana abana cyangwa ibintu bishobora guteza umutekano muke.
Ni igikorwa cyubahiriza cyane icyubahiro, umutekano n’urwego rwo hejuru rw’imyitwarire.
Met Gala si ibirori bisanzwe. Ni ihuriro ry’ubutunzi, ubuhanzi n’imbaraga z’ibyamamare byo ku isi.
Ni ahantu hatuma imyambarire iba inkuru y’isi yose, kandi buri wese agategereza kureba uzatungura abandi. Ariko ikintu gitangaje kurushaho ni iki Hari abishyura arenga $100,000 ku itike imwe, kugira ngo bamare ijoro rimwe gusa muri ibi birori.
Ese wowe, iyo uba utumiwe muri Met Gala, wambara iki kugira ngo utungure isi?






































