AKA KANYA

Asuman wa Rayon na Girumugisha wa alhilal bakoze amateka i Burundi abujyana mugikombe cy’africa

Uburundi bwatsinze Chad ibitego 8–0 mu gushaka itike ya AFCON, Asuman Ndikumana na Jean Claude Girumugisha bagira uruhare rukomeye muri iyi ntsinzi ikomeye.

‎‎‎Asuman Ndikumana na Jean Claude Girumugisha Bayoboye Ikipe y’igihugu y’u Burundi Mu Gutsinda Kudasanzwe.‎‎Ikipe y’igihugu y’Uburundi yerekanye imbaraga zidasanzwe itsinda Chad ibitego 8–0 mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika (AFCON). Iyi ntsinzi ntabwo ari amanota gusa, ahubwo ni ubutumwa bukomeye ku yandi makipe yose.‎‎

Muri uwo mukino, abakinnyi babiri bagaragaye cyane kurusha abandi ni Asuman Ndikumana ukinira Rayon Sports ndetse na Jean Claude Girumugisha usanzwe ari umukinnyi wa Al Hilal ubu ukaba uri gukinira muri shampiyona y’u Rwanda kubera ibibazo bya politiki biri muri Sudani.‎‎‎

Uyu mukino waranzwe no kwiharira umupira, guhererekanya neza no gutsinda ibitego byinshi. Uburundi bwatangiranye imbaraga nyinshi kandi bukomeza kugera ku izamu rya Chad inshuro nyinshi kugeza umukino urangiye.Ibi byatumye Uburundi bubona itike yo gukomeza mu kindi cyiciro cya AFCON, bikaba ari intambwe ikomeye ku mupira w’iki gihugu.‎‎‎

Asuman Ndikumana: Umutima w’Ikipe Hagati‎‎ .

Asuman Ndikumana, ukinira Rayon Sports, ni umwe mu bakinnyi bagaragaje ituze n’ubuhanga hagati mu kibuga.Yafashaga ikipe:Gucunga umupira neza,Gusenya imipira ya Chad,Gutangiza ibitero byinshi byavuyemo ibitego ikipe y’igihugu y’u Burundi yaje kubyina munyuma.‎‎‎

Asuman uwa mbere iburyo kuri iyi photo yitwaye neza

Nubwo atatsinze ibitego byinshi, uruhare rwe rwagaragaye cyane kuko ari we watumaga umukino ugenda neza hagati mu kibuga.

‎‎‎‎Jean Claude Girumugisha: Umukinnyi Wateye Ubwoba Chad ‎‎Ku ruhande rw’ubusatirizi.

Jean Claude Girumugisha yakoze akazi gakomeye cyane.uyu mukinnyi wa Al Hilal yo muri sudan imwe mumakipe akomeye ku mugabane wa Africa isanzwe ikina n’amarushanwa akomeye,Yateje ibibazo bikomeye ba myugariro ba Chad anafasha kandi gutanga imipira ivamo ibitego .Yagaragaje umuvuduko n’ubuhanga bwo ku rwego rwo hejuru‎Uko yakinaga byatumaga ubusatirizi bw’Uburundi burushaho gukomera no kugora cyane ikipe ya Chad.‎‎‎

Gukina Mu Rwanda Byabafashije‎‎Igitangaje ni uko aba bakinnyi bombi basanzwe bakina muri shampiyona y’u Rwanda.Asuman Ndikumana akina muri Rayon Sports naho Jean Claude Girumugisha akina muri Al Hilal iri gukinira mu Rwanda by’agateganyo‎Ibi byabafashije kumenyana neza, bigatuma no mu ikipe y’igihugu bakinana bumvikana cyane.‎‎‎Ubufatanye Bw’Ikipe Bwagaragaye‎‎Nubwo aba bakinnyi babiri bagaragaye cyane, intsinzi yaturutse ku bufatanye bw’ikipe yose.

Girumugisha n’abo bakinana ibyishimo byabarenze

Abakinnyi bose:Bari bafite intego imwe, Bakinnye bafite discipline,‎Bakurikije neza amabwiriza y’umutoza.‎Ibi byatumye bashobora gutsinda ibitego byinshi batagowe.‎‎Iyi ntsinzi irerekana ko Uburundi bugenda buzamuka ku rwego rwiza mu mupira w’amaguru muri Afurika.‎Iyo ufite abakinnyi nka:Asuman Ndikumana,Jean Claude Girumugisha n’abandi beza bakina muri shampiyona zigenda zikomera ubona ko ari ibintu biha akazoza keza umugani w’abarundi ku ikipe yabo y’igihugu (INTAMBA_MURUGAMBA).

Byose byagaragaje ko bari ku rwego rwo hejuru, bitanga icyizere cy’ejo hazaza heza.‎‎‎Dosoza twavuga ko u Burundi Gutsinda Chad ibitego 8–0 si ibintu bisanzwe.Ni ikimenyetso cy’uko Uburundi buri gutera imbere cyane.Asuman Ndikumana na Jean Claude Girumugisha bagaragaje ko bashoboye kuyobora ikipe mu bihe bikomeye no gutanga umusaruro ugaragara.Niba bakomeje kuri uru rwego, nta gushidikanya ko Uburundi bushobora gutungurana mu mikino iri imbere y’igikombe cya africa cy’ibihugu (AFCON).‎

sangiza abandi kuri

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Post