AKA KANYA

Arashinjwa no kwangiza Dauda,Haje andi makuru ku muzamu wa APR FC Pierre ugiye kumara ukwezi atagaragara.

Ishimwe Pierre wa APR FC ari mu rujijo hagati y’imvune n’ibihano bivugwa. Ese ukuri ni ukuhe? Reba uko ibintu byifashe n’imikino ikomeye APR ifite imbere.

‎Amakuru avuguruzanya ku munyezamu wa APR FC

Mu minsi ishize havuzwe amakuru atandukanye ku munyezamu wa APR FC Ishimwe Pierre, ibintu byateye urujijo mu bakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda. Byatangiye humvikana ko uyu munyezamu yafatiwe ibihano n’ikipe ye akoherezwa mu Intare FC ikaba ikipe y’abato ya APR FC kugira ngo ajye ahakorera imyitozo mu gihe imyitwarire ye igisuzumwa.

‎Aya makuru yahise akurura impaka nyinshi bamwe bibaza impamvu umukinnyi ukiri muto kandi witezweho byinshi ashobora gufatirwa ibihano nk’ibi bikomeye.Nyuma y’iminsi mike gusa APR FC yahise itangaza ko Ishimwe Pierre yagize ikibazo cy’imvune kizatuma amara hafi amezi arenga abiri adakina. Aya makuru yaje nk’ihinduka rikomeye ku byari byavuzwe mbere bituma benshi bongera kwibaza ukuri kwabyo.

Ishimwe pierre umwe mu bazamu beza u Rwanda rwagize.

‎Abakurikiranira hafi iby’umupira w’amaguru ntibahise babyakira neza cyane cyane ko igihe cyatangajwe cy’imvune cyaje gikurikira amakuru y’ibihano. Ibi byatumye benshi batangira gukeka ko hashobora kuba hari ibindi byihishe inyuma y’aya makuru.Impamvu nyamukuru yateye abantu gukomeza gushidikanya ni uko nk’uko bisanzwe bigenda muri APR FC umukinnyi wavunitse akomeza kugaragara ku kibuga cy’imyitozo nubwo atakina. Ibi bikorwa mu rwego rwo gukomeza kumuba hafi no gukurikirana uko agenda akira.

‎Ariko kuri Ishimwe Pierre si ko byagenze. Amakuru aturuka mu bantu begereye iyi kipe avuga ko atigeze agaragara ku kibuga cy’imyitozo kuva aya makuru yatangira kuvugwa. Ibi byarushijeho gutuma havuka impaka n’inkuru zivuguruzanya.Hari kandi andi makuru avuga ko ibyo uyu munyezamu ashinjwa bishobora kuba bifitanye isano n’imyitwarire idahwitse ndetse bikaba bifitanye isano n’undi mukinnyi wa APR FC usanzwe uhora uvugwaho imyitwarire ituma ahabwa ibihano kenshi Dauda youssif.

Dauda youssif wagiye ahanwa kenshi muri APR FC Kubera imico mibi.

Kugeza ubu nta makuru yizewe arashyirwa ahagaragara n’ubuyobozi bwa APR FC yemeza niba koko Ishimwe Pierre yaravunitse cyangwa niba ari mu bihano by’imbere mu ikipe.Ibi bituma inkuru iguma mu rwego rw’ibivugwa (rumors) aho bidashoboka kubyemeza cyangwa kubihakana burundu. Gusa uko bigaragara hari byinshi bishobora kuba bitaratangazwa ku mugaragaro.

‎Mu gihe ibi byose biri kuvugwa APR FC iritegura umukino wa shampiyona uzayihuza na AS Muhanga kuri iki Cyumweru saa kumi n’ebyiri n’igice.Si uwo mukino gusa kuko APR FC ifite intego ikomeye yo gutsinda imikino umunani isigaye yose kugira ngo yegukane igikombe cya shampiyona. Uyu ukaba ari umwanzuro wafatiwe mu nama y’imbere mu ikipe ugaragaza ko badashaka gusigara inyuma mu guhatanira igikombe.

‎Gusa urugendo ntago rworoshye kuko muri iyo mikino harimo amakipe akomeye nka Rayon Sports, Al-Merrikh SC ndetse na Al Hilal Omdurman yose afite urwego rwo hejuru kandi ashobora kubabera imbogamizi.Nubwo APR FC ifite ikipe ikomeye kandi ifite ubunararibonye, gutsinda imikino yose isigaye ntabwo ari ibintu byoroshye nk’uko bamwe mu bakurikiranira hafi shampiyona babivuga.‎Ibibazo nk’ibi bya Ishimwe Pierre bishobora no kugira ingaruka ku mwuka w’ikipe cyane cyane ku bakinnyi bagenzi be ndetse n’abafana.

‎Inkuru ya Ishimwe Pierre iracyari mu rujijo hagati y’imvune yatangajwe n’ibihano bivugwa mu ibanga. Ibi ni ibintu bikunze kugaragara mu mupira w’amaguru aho amakuru amwe aba atavugwa ku mugaragaro.Ku rundi ruhande APR FC ifite urugamba rukomeye imbere aho igomba kwitwara neza mu mikino isigaye niba ishaka kwegukana igikombe.Abafana bakomeje gutegereza ukuri ku by’uyu munyezamu mu gihe baniteze kureba niba ikipe yabo izabasha kugera ku ntego yiyemeje.

sangiza abandi kuri

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Post