AKA KANYA

Rayon sports imaze iminota 371 nta gitego, Haringingo haba hari ingingo n’imwe imurengera kuri APR FC?

Rayon Sports iri mu bihe bisa nk’ibitoroshye nyuma yo kunganya na Gicumbi FC mu mukino wabereye kuri Kigali Pele Stadium kuri uyu wa Gatandatu ibintu byatumye hibazwa byinshi ku musaruro w’iyi kipe ndetse n’ubushobozi bw’umutoza wayo Haringingo Francis. Ni umukino warangiye amakipe yombi anganyije 0-0 mu mikino yari yakiriyemo gicumbi fc,gusa ibibazo byasigaye ni byinshi kurusha ibisubizo.

‎Kimwe mu bibazo bikomeje kuvugisha benshi ni uburyo ba rutahizamu ba Rayon Sports basa n’abatakiri ku rwego rwo gutsinda ibitego. Iyi kipe imaze iminota igera kuri 371 idatsinda igitego, ibintu bidakunze kugaragara ku ikipe ifite amateka akomeye nka Rayon Sports.

‎Abakunzi b’iyi kipe bakomeje kwibaza niba ikibazo kiri ku bakinnyi ubwabo, ku mikinire, cyangwa se ku myiteguro y’umutoza. Kunanirwa gutsinda Gicumbi FC byabaye nk’ikimenyetso gikomeye cy’uko hari ikibazo gikomeye gikwiye gushakirwa umuti vuba.

Rayon ntiyorohewe na gicumbi yari yisize insenda.

‎Ibi bibazo bije mu gihe Rayon Sports isigaje imikino ibiri gusa mbere yo guhura n’umukeba wayo ukomeye APR FC. Iyi kipe ya APR iri mu bihe byiza cyane kuko imaze imikino 6 ya shampiyona ikurikiranya itsinda, kandi ikomeje kugaragaza imbaraga mu busatirizi no mu bwugarizi.

‎Ku Cyumweru APR FC yatsinze AS Muhanga 1-0 igitego cyatsinzwe na Kiwanuka Hakim. Uyu mukino watumye APR igera ku mwanya wa kabiri n’amanota 52 irushwa amanota 2 gusa na Al Hilal iri ku mwanya wa mbere.

‎Ibi bituma benshi babona ko Rayon Sports ishobora kuzahura n’ikibazo gikomeye cyane mu mukino uzayihuza na APR FC nubwo nayo itorohewe n’abakunzi bayo cyane cyane niba ikibazo cyo kudatsinda ibitego gikomeje.

Hakim kiwanuka watsinze Igitego cya Apr fc rukumbi cyabonetse.


‎Nyuma y’imikino 26, urutonde rwa shampiyona rugaragaza ihangana rikomeye mu makipe ari imbere:aho Al Hilal ari iya mbere n’amanota 54 (-2), APR FC ikaba iya kabiri n’amanota 52, Al Merreikh iya Gatatu n’amanota 48 (-1),Rayon Sports iya kane n’amanota 43,naho Kiyovu ikaba iya gatanu n”amanota 42.

‎Rayon Sports iri ku mwanya wa kane ibintu byerekana ko igikeneye gukora cyane niba ishaka kugumana icyizere cyo guhatanira igikombe cyangwa nibura kuguma mu myanya ya mbere.Ikibazo gikomeye kiri kwibazwa ni niba umutoza Haringingo Francis azabasha guhindura ibintu muri iyi kipe. Bamwe mu bakunzi ba Rayon Sports batangiye kumushinja kudatanga umusaruro uhagije cyane cyane ku bijyanye no gutsinda ibitego.

‎Ariko nanone hari abamushyigikiye bavuga ko agikeneye igihe cyo kumenyera abakinnyi be ndetse no kubaka ikipe ijyanye n’imitekerereze ye. Ntitwakwirengagiza ko umutoza mushya akenera igihe cyo kumenyera ikipe cyane cyane iyo hari impinduka mu bakinnyi cyangwa muri staff.

‎Ku ruhande rwa APR FC, nubwo iri mu bihe byiza nayo yagize ikibazo ubwo kapiteni wayo Claude Niyomugabo yajyanwaga kwa muganga igitaraganya mu mukino ikipe ye yakinaga na As muhanga kuri iki cyumweru. Ibi byateye impungenge abakunzi b’iyi kipe benshi basaba ko yakira vuba.

‎Nubwo bimeze bityoAPR ikomeje kugaragaza ko iri mu murongo mwiza wo guhatanira kuba ikipe ya mbere mu Rwanda muri uyu mwaka.Rayon Sports iri mu bihe bigoye ariko ntabwo byose byangiritse. Icyizere kiracyariho ariko birasaba impinduka zihuse cyane cyane mu busatirizi. Umutoza Haringingo Francis afite inshingano zikomeye zo gushaka ibisubizo mbere y’uko bahura na APR FC.

‎Niba Rayon Sports idakemuye ikibazo cyo kudatsinda ishobora guhura n’ingaruka zikomeye mu mikino iri imbere. Ariko nibasha kubikosora ishobora kongera kwiyubaka no kugaruka mu rugamba rwo guhatanira imyanya ya mbere.Abafana baracyategereje kureba niba Haringingo azashobora guhindura amateka cyangwa niba ibibazo bizakomeza kwiyongera. Iminsi iri imbere ni yo izatanga igisubizo nyacyo.

sangiza abandi kuri

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Post