AKA KANYA

Ese Element yaba ariguca impaka hagati ye na The ben, Bruce melodie?

Hari igihe umuhanzi ava ku rwego rwo kumenyekana mu gihugu cye gusa, agatangira gutekerezwaho ku rwego rw’akarere cyangwa se mpuzamahanga. Ubu ni ho Element Eleeh ageze. kuva kukuba umwe mubatunganya umuziki (Producer) kugera mubuhanzi  amaze kuba umwe mu bahanzi bakunzwe cyane mu Rwanda, ubu ari gutegura intambwe ishobora guhindura byinshi mu rugendo rwe rwa muzika.

Inkuru iri kuvugisha benshi ni uko Element Eleeh kugicamunsi cyo kuri uyu wa gatandatu yateguje indirimbo nshya yahuriyemo n’abahanzi babiri bakomeye mu karere aribo; Bien-Aimé  wahoze mu itsinda rya Sauti Sol ryo muri Kenya, ndetse na Joshua Baraka wo muri Uganda umaze kumenyekana cyane wakoze indirimbo zirimo “Wrong Places.” yakunzwe n’abatari bake ndetse n’iyo yose Morocco yaje no gukorera remix na shenshea uheruka mu Rwanda.

Nubwo hataramenyekana byinshi kuri iyo ndirimbo, kuba aba bahanzi bahuriye ku mushinga umwe byahise bituma abantu bayitega cyane. Ariko si ubwa mbere Element Eleeh akoze ibintu bikurura abantu gutya. Yagiye ashyira Indirimbo nyinshi nziza hanze harimo izakunzwe cyane nka “Masoo,Njozi yakoranye na Mario wo muri Tanzania,Tombe,Fou de toi,milele n’izindi.”

izi ni zimwe mu zamugize icyamamare, aho zakwirakwiye cyane ku mbuga nkoranyambaga no kuri YouTube imibare ye ikarushaho kuzamuka kimwe n’izindi mbuga zicuruza umuziki bigatuma izina rye ritangira kuvugwa cyane. Abenshi bazikunze kubera uburyo zifite injyana yoroshye yumvikana vuba byoroshye gufata umutima w’uzumvise.‎

Uretse ibyo, Element Eleeh  izina rye riri kurushaho gukura kuko urebye kumbuga ze nka YouTube , Spotify n’izindi bikomeje gukura umunsi ku wundi.

Ni ho ashyira ibikorwa bye byose bijyanye n’umuziki, kandi abakunzi be bakomeza kuzigana ari benshi, bigaragaza ko afite ejo hazaza heza muri uru rwego rw’imbuga nkoranyambaga aho benshi batangiye no kumugereranya n’abarimo Bruce melody ndetse na The Ben bavuga ko Element eleeh gake gake ameze nkuri kugenda ubacaho.

Iyi collabo nshya ishobora kuba ari intambwe ikomeye cyane atari kuri we gusa, ahubwo no ku muziki nyarwanda muri rusange. Gukorana n’abahanzi bafite amazina akomeye nka Bien na Joshua Baraka bivuze ko umuziki we uri kugera ku rundi rwego, kandi bishobora kumufungurira amarembo mashya ku isoko mpuzamahanga.

Nubwo bimeze bityo, ikibazo kiri mu mitwe ya benshi ni kimwe: Ese iyi ndirimbo izarenga bingana iki urwego rwa “Masoo” ndetse nizindi yagiye ashyira hanze mubihe bitandukanye? nkubu MAASO aheruka gushyira hanze, kuri ubu imaze amezi arenga atanu aho kurubuga rwe rwa YouTube imaze kurebwa n’abarenga milliyoni 5 n’ibihumbi magana arindwi, gusa nubwo ushobora kuba nawe iki kibazo ucyibajije, kurundi ruhande icyizere ni cyinshi bitewe n’uburyo aba bahanzi bose bafite impano idashidikanywaho kandi bari mubakora neza cyane kurubu ku rwego rwa EAC.

Uko byagenda kose, biragaragara ko Element Eleeh atakiri umuhanzi usanzwe mu Rwanda. Kuko nkubu ntawatinya kuba yamushyira kurwego rwa rumwe n’abarimo Bruce Melody ndetse na The Ben kuri ubu bafatwa nk’abambere mu bayoboye umuziki mu Rwanda ndetse no kuwugeza hanze. Element eleeh Ari kwiyubakira izina rikomeye kandi ari gukora uko ashoboye ngo arenze imipaka asanzwe azwiho. Mukiganiro yigeze kugirana na IGIHE, yavuze ko iyo abonye amahirwe nawe ayabyaza umusaruro kurwego rwanyuma. Ku bakunzi b’umuziki hasigaye gutegereza gusa kumva no kureba niba ibyo bari biteze bizasohora.

Icyakora, niba akomeje kuri uyu muvuduko Element Eleeh ashobora kuba umwe mu bahanzi bazagira uruhare rukomeye mu kuzamura no kumenyekanisha umuziki nyarwanda ku rwego rwagutse kurushaho.

Kuko ubu numwe mubahanzi bari kubyaza umusaruro impano ze zishingiye kumuziki, gutunganya umuziki, kuririmba, uburyo yigaragaza, mbese ubona ko ibyo arimo afata umwanya akabyitondera, kandi koko bigatanga umusaruro mwiza.

Element Eleeh kugicamunsi cyo kuri uyu wa gatandatu yateguje indirimbo nshya yahuriyemo n’abahanzi babiri bakomeye mu karere

Nonese wowe iyo wumve izina Element Eleeh, wumva iki?

sangiza abandi kuri

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Post