AKA KANYA

ICUKUMBURA RIDASANZWE ryerekana ko Amerika yabeshye cyane ku byangijwe na Iran. Irebere ukuntu bashiriwe bagaceceka

Amakuru mashya agaragazwa n’ikinyamakuru Daily Mail cyo mu bwongereza kigaragaza mu mashusho n’amafoto uburyo America yakoresheje ikinyoma gikomeye mu gutangaza ibyangijwe na Iran.

Mu icukumbura rikomeye ryakozwe n’umunyamakuru Catherine Barnwell avuga ko kuva Amerika na israel batangira gutera Iran bakayirasaho bikomeye, Iran nayo itigeze yoroha na gacye, yarashe missile nyinshi cyane ku bikorwa ya byose bya Amerika biri mu karere. Barnwell avuga ko Iran itarwanye intambara nk’abana ngo itangirire ku ndege n’amato ahubwo yo yibanza kubanza guhuma amaso abanzi bayo. 

Wakwibaza uti yabigenje gute? 

Iran yabanje kurasa icyo wakwita amaso ya Amerika na israel ariyo za Radar, ndetse n’intwaro zirinda ikirere byari biherereye mu bihugu birenga bitanu mu kigobe. Uku niko yarashe mu bihugu nka Qatar na UAE ndetse na Bahrain. Izi radar ndetse n’intwaro zirinda ikirere (airdefense) nibyo byari ingorabahizi kuri Iran  mu gutuma yihorera byoroshye. 

Kugira ngo ubyumve neza izi Radar nizo zabonaga rugikubita missile iyariyo yose na drone biturutse muri Iran maze zigatanga amakuru kuri za ntwaro zirinda ikirere nazo zigahita zohereza ibisasu byo gusenya ikintu Iran yohereje.

Radar nizo zabonaga rugikubita missile iyariyo yose na drone biturutse muri Iran

Uku gusenyuka kwa Radar ziri mu zambere zikomeye ku isi, nibyo Barnwell aheraho avuga ko America itigeze itangaza ibintu nyakuri by’agaciro Iran yasenye. Uretse izo radar anavuga imwe mu ndege zikomeye nayo ikora nka za radar twavuze haruguru, iyi ndege ibarirwa agaciro ka miliyoni 700 z’amadolari. Irakaze cyane kuko igendera hejuru mu kirere cya kure maze ikagenzura buri kintu cyose kigendera mu kirere irimo, yaba missile, izindi ndege cyangwa icyaricyo cyose gishobora kuba igipimo cya gisirikare. 

Iyi ndetse ya (AWACS) Iran yayirasiye muri Arabia Saudite hamwe nizindi ndege za gisirikare abanyamerika Babura ayo bacira nayo bamira ariko ntacyo babivuzeho nabyo.

Ndetse bivugwa ko minisiteri y’intambara muri Amerika yasabye ikigo Planet Lab, cyari gifite amashusho yose agendanye no kwangirika kw’izi ndege kuyasiba burundu kuburyo nta hantu na hamwe azagaragara, sibyo gusa banasabye ko amashusho arebana niyangirika ry’ikigp cya gisikare zari ziherereyemo abura burundu ndetse iki kigo cyarabyemeye.

Barnwell rero avuga ko uku kuburisha ibimenyetso byose ari ugutakaza gukorera mu mucyo ku ngabo za USA, ubwo izi ndege zaraswaga na missile za Iran, igisirikare cya Amerika cyavuze ko abasirikare bacye bakomeretse ariko banga gutangaza ko hari ikintu na kimwe cyangiritse. 

Ibi birindiro byitwa Prince Sultan bibarizwa muri Arabiya Sawudite, nibyo birindiro binini Amerika ifite mu kigobe ndetse ninabyo byari imbere cyane mu gufasha kurasa kuri Iran. Aha nta ndege z’indwanyi zihaba ahubwo haba indege zifashishwa mu Yindi mirimo nk’ubutasi ndetse n’ubwikorezi. 

Amashusho kandi agaragaza indege eshatu zifasha izindi kunywa amavuta ziri mu kirere (tankers) nazo zarashwe na missile ndetse nizindi enye zangiritse bikomeye, izindi ndege zinywesha izindi zitwa KC-135, imwe bivugwa ko ihagaze miliyoni 240 z’amadolari. 

KC-135, imwe bivugwa ko ihagaze miliyoni 240 z’amadolari.

Iyo bavuze ibintu byangiritse bavuga ducye cyane ariko amashusho menshi ndetse nandi masoko y’amakuru agaragaza neza ukuntu Amerika imaze kumvishwa na Iran. Ubwato USS Gerard Ford byavuzwe ko bwahuye n’inkongi y’umuriro yaturutse mu gikoni nyamara andi makuru akavuga ko bwarashweho na Iran bigatuma busubira gusanwa muri Polonye. 

Sibyo gusa hari izindi ndege z’indwanyi ndetse na za drone zihenze byarashwe na Iran ariko byinshi Amerika ikaba yararyumyeho. 

sangiza abandi kuri

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Post