Hari igihe inkuru zikomeye zitangirira ahantu usigaye uri wenyine,aho rimwe na rimwe uba wumva ugoswe n’umwijima ufite agahinda gatewe n’ibihe bigoye cyane uri kunyuramo aho icyizere kiba gisa nk’icyarangiye. Tekereza umwana w’imyaka irindwi gusa, ari wenyine ibimukikije byose ari amatongo byose byasenyutse, nta muryango, nta rugo ndetse nta n’icyizere cy’ejo hazaza.Ariko ntacitse intege agaharanira kubaho uko byagenda kose. Noneho tekereza ko ikintu kimwe gusa yari asigaranye cyari umupira yari yambaye(jersey). Uyu mupira niwo wahindutse urufunguzo rw’ubuzima bwe bushya.
Iyi ni inkuru ya Martunis, umwana warokotse wenyine nyuma y’uko umwuzure wabaye munkengero z’inyanja y’abahinde (Indian Ocean) wasenye byinshi muri Indonesia mu mwaka wa 2004. Icyo gihe yari afite imyaka irindwi gusa kandi yahise abura umuryango we wose muri ibyo byago. Yasigaye wenyine mu gace kari kahindutse amatongo, ariko arakomeza ararokoka aho yamaze iminsi 21 yose ari wenyine, nta bufasha, nta biribwa bihagije aho byari bikomeye cyane.Gusa yakomeje kwihangana.
Igihe bamubonaga nyuma y’iyo minsi yose yari ananiwe ariko akiri muzima. Ikintu cyahise gikurura abantu benshi ni uko yari yambaye umwenda w’ikipe y’igihugu ya Portugal. Iyo foto y’umwana uri wenyine mu bihe bigoye ariko wihanganye, yahise izenguruka isi yose, ikora ku mitima y’abantu benshi.
Ntibyatinze, iyo nkuru yageze kuri Cristiano Ronaldo. Ariko igitangaje si uko yayumvise gusa ahubwo ni icyo yahisemo gukora. Ronaldo ntiyagarukiye ku magambo yo kwihanganisha, ahubwo yafashe icyemezo cyo kwegera Martunis, barahura, anamuba hafi mu buryo bufatika. Yamufashije kwiga, amuha amahirwe yo kongera kubaka ubuzima bwe, amubera isoko y’icyizere mu gihe yari agikeneye cyane.
Uko imyaka yagiye ishira, Martunis yagiye yiyubaka buhoro buhoro. Nubwo atigeze yibagirwa ibyamubayeho, ntiyigeze yemera ko byamugumisha hasi. Umupira w’amaguru wabaye igice cy’ubuzima bwe, atari nk’umukino gusa, ahubwo nk’ikimenyetso cy’isano idasanzwe yamuhuje n’uwamufashije guhindura ubuzima bwe.
Nyuma y’imyaka, uwo mwana wabayeho wenyine mu bihe by’amage, yaje gukura aba umugabo witeguye gutangira indi ntambwe nshya mu buzima. Igihe cyageze cyo gukora ubukwe bwe umunsi w’ibyishimo n’urukundo.Ntiyibagiwe uwamubaye hafi mu bihe bikomeye. Yahisemo gutumira Cristiano Ronaldo ngo azaze gusangira na we uwo munsi w’ingenzi.
Ibi ntibyabaye ubutumire busanzwe gusa, ahubwo byari ikimenyetso gikomeye cy’ishimwe, ubucuti, n’urwibutso rw’uko igikorwa cyiza gishobora guhindura ubuzima bw’umuntu burundu.
Iyi nkuru irenze cyane umupira w’amaguru. Si inkuru y’ibitego cyangwa ibikombe ahubwo ni inkuru y’ubumuntu, urukundo, n’ubufasha. Itwibutsa ko no mu bihe bigoye cyane icyizere gishobora kubaho, kigakura, kikavamo ibyiza bitangaje.
Dusozo twavuga ko ubuzima bwa Martunis atari inkuru yo kurokoka gusa ahubwo ari ni inkuru yo kwiyubaka, gushimira, no kwibuka abamufashije guhaguruka igihe yari yaguye. Kandi rimwe na rimwe, iyo ni yo ntsinzi iruta izindi zose.

