Ese Yampano w’umustar niwe ukwiye gukora ibi?

Ntucikwe!

Mu gihe ikoranabuhanga rya AI rikomeje guhindura uburyo ibintu bikorwa mu muziki no mu mashusho, ikibazo gishya kiri kwibazwa ku muhanzi kiragenda gikomera: ese aracyakoresha ubuhanga bwe, cyangwa ibyinshi asigaye abishingira kuri AI?

Mu minsi ishize, uyu muhanzi amaze gushyira hanze indirimbo zitandukanye kuri YouTube, ariko icyatangiye gukurura abantu cyane si indirimbo gusa, ni uburyo azishyira hanze. Amashusho y’indirimbo (art covers) yakozwe na AI, nyuma atangira no gushyira hanze indirimbo zifite amashusho ya AI.

Asigaye asohora indirimbo nk’uwohereza voice note za Whatsapp aho buri cyumweru cyangwa bibiri aba afite indirimbo nshya. ku munsi wahise, yashyize hanze indi ndirimbo nshya yitwa “Kwerura”. Ariko nk’uko byagenze ku zindi, igitekerezo cyagarutse ni kimwe: si indirimbo gusa iri kuvugwa, ahubwo ni uburyo yakozwe.

- Kwamamaza -

AI mu muziki: igikoresho cyangwa gusimbura ubuhanzi?

Nta gushidikanya ko AI ishobora gufasha abahanzi: gutuma bashyira hanze ibintu vuba, kugabanya ikiguzi cyo gukora amashusho, no kugerageza ibitekerezo bishya. Ariko hari umurongo utoroshye.

Iyo umuhanzi atangiye kugaragara nk’uwishingikirije cyane kuri AI, abantu batangira kwibaza niba: ubuhanzi bwe bugihari, cyangwa niba ari ikoranabuhanga riri gukora igice kinini cy’umurimo.

Abafana baribaza

Ku bakurikira Yampano , ikibazo si uko akoresha AI. Ikibazo ni uko bigaragara ko iri gufata umwanya munini mu byo akora.

Hari abavuga ko ari:

uburyo bushya bwo gukora muzika, no kugendana n’igihe

Ariko abandi bavuga ko: bishobora kugabanya umwihariko w’umuhanzi, no gutuma ubuhanzi bwe butakaza umwimerere

“Kwerura”: indirimbo nshya

Indirimbo “Kwerura” yakozwe na Logic pro, ije mu murongo umwe n’izindi aherutse gushyira hanze, gusa ino ndirimbo ifite amagambo y’urukundo, harimo aho aririmba agira ati “Burya gukunda nabyo n’indwara itajya ivurwa no kwijijisha”. Amwe mumagambo arimo ubuhanga ayirimo. Gusa nubwo bimeze bityo nubundi video yayo yose ni AI!

Nta gushidikanya ko hari effort mu kuyikora, ariko ikigaragara ni uko AI ikomeje kuba igice cy’ingenzi mu buryo ayishyira hanze.

Ibi bituma abantu batibanda gusa ku ndirimbo, ahubwo bakibaza uburyo yakozwemo. Ese ibi ntibizatuma abakunda umuziki we batangirwa kwibwira ko uruhare afite mundirimbo zahazaza ze ari izina rye gusa, ibindi urubugeni bwa AI?

Mu by’ukuri, ikibazo si uko akoresha AI. Abahanzi benshi ku isi batangiye kuyikoresha. Ikibazo nyamukuru ni iki:Ese AI iri kumwongerera ubuhanga, cyangwa iri gusimbura ubuhanzi bwe?

ari mu nzira nshya, aho umuziki uhura n’ikoranabuhanga mu buryo bugaragara.

Ariko iyi nzira ifite impande ebyiri: Ishobora kumufungurira uburyo bushya bwo guhangacyangwa igatuma abantu batangira kumubona nk’uwishingikirije ku ikoranabuhanga kurusha impano ye

Ku bakunzi b’umuziki hasigaye ikibazo kimwe:

Ese Yampano aracyari umuhanzi wihariye… cyangwa ari mu batangiye kureka ubuhanzi bukayoborwa na AI?

- Advertisement -spot_img

Inkuru wakunda

SIGA IGISUBIZO

Andika igitekerezo cyawe hano
Andika amazina yawe hano

- Kwamamaza -spot_img

Izindi wasoma ubu