Thursday, October 29, 2026

Trump yatakagije ikibuno cya Nicki Minaj, amusaba guhaguruka imbere y’imbaga (VIDEO)

Ntucikwe n'Iyi:

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatunguye abitabiriye igikorwa cya politiki i Port Huron, muri Michigan, ubwo yashimagizaga ikibuno cy’umuraperi Nicki Minaj, akamusaba guhaguruka kugira ngo abari aho bamurebe.

Ibi byabaye ku Cyumweru, tariki ya 25 Ukwakira 2026, ubwo Trump yari mu gikorwa cyo kwamamaza abakandida b’Ishyaka ry’Aba-Républicains mbere y’amatora yo ku wa 3 Ugushyingo.

Trump yavuze ko ikibuno cya Minaj ari cyiza kandi ko bigoye kutakibona. Nyuma y’uko uyu muraperi ahagurutse akaramutsa abari aho, Trump yavuze ko yizeye ko atababajwe n’amagambo ye, ashimangira ko amukunda kandi ko amaze igihe amushyigikira.

Trump uzwiho kutazuyaza rwose, ntiyifashe yahise avuga ko yabonye benshi ariko Nick Minaj aribindibindi…

Minaj yagaragaje ko azakomeza gushyigikira Trump

Nicki Minaj na Trump

Mbere y’iki gikorwa, Minaj yari yajyanye na Trump mu ndege ye yitwa Air Force One. Mu ijambo yagejeje ku bari bateraniye i Michigan, yashimye ubuyobozi bwa Trump, avuga ko azakomeza kumushyigikira.

Nyuma y’urugendo, Steven Cheung, umuyobozi ushinzwe itumanaho muri White House, yasangije abantu amashusho ya Minaj ari muri iyo ndege, maze asebya avuga ko bashobora kuba babonye Umuvugizi mushya wa White House. Icyakora, nta tangazo ryemeje ko Minaj yahawe uwo mwanya.

Nubwo amagambo ya Trump ku mubiri wa Minaj ari yo yibanzeho mu biganiro, uyu muraperi yanitabiriye igikorwa cya politiki asaba abaturage gushyigikira abakandida b’Aba-Républicains.

REBA VIDEO HANO👇

- Advertisement -spot_img

SIGA IGISUBIZO

Andika igitekerezo cyawe hano
Andika amazina yawe hano

- Advertisement -spot_img
Andi Mashya!

FRN ya Joseph Kabila ishinja Kinshasa guhitamo intambara aho guhitamo ibiganiro by’amahoro

Umutwe wa Front pour la Refondation de la Nation (FRN) wa Joseph Kabila watangaje ko ubutegetsi bwa Kinshasa bwahisemo...
- Advertisement -spot_img

Soma n'Izi Nkuru