Mu gihe abafana ba Rayon Sports bari bahanze amaso umukino ukomeye wo kwishyura wa 1/2 cy’Igikombe cy’Amahoro uzabahuza na Gorilla FC, inkuru yavugishije benshi ni iy’ihagarikwa ry’abakinnyi babiri bakomeye b’iyi kipe, Aziz Bassane Koulagna na Yannick Bangala Litombo, kubera imyitwarire mibi ikomeje kuvugisha abakunzi b’umupira.
Ni umwanzuro wafashwe n’ubuyobozi bwa Rayon Sports bufatanyije n’umutoza mukuru Haringingo Francis kuri uyu wa Mbere tariki ya 11 Gicurasi 2026, nyuma y’ibibazo by’imyitwarire aba bakinnyi bombi bagaragaje mu bihe bitandukanye.
By’umwihariko, ikibazo cya Aziz Bassane cyongeye gutungura benshi kuko si ubwa mbere uyu mukinnyi avuzweho imyitwarire itanoze. Mu minsi yashize, uyu rutahizamu yari yarigeze guhagarikwa n’ikipe kubera ibibazo by’imyitwarire, gusa nyuma aza gusubizwa mu bakinnyi ndetse yongera guhabwa amahirwe yo gukomeza gukinira Rayon Sports.
Abafana benshi bari barizeye ko Aziz Bassane yaba yarahinduye imyitwarire nyuma yo kongera kugirirwa icyizere, ariko amakuru ari kuva imbere mu ikipe avuga ko yongeye gukora amakosa akomeye yatumye ubuyobozi bwongera gufata icyemezo gikakaye.
Biravugwa ko nyuma y’umukino Rayon Sports yanganyijemo na APR FC igitego 1-1, Aziz Bassane yakererewe imyitozo amasaha menshi. Si ibyo gusa kandi, kuko ngo yanagaragaje kutitwara neza mu myitozo ubwayo, ibintu byarakaje cyane abatoza ndetse umutoza mukuru ahita atanga raporo ku buyobozi bw’ikipe.

Ku ruhande rwa Yannick Bangala Litombo, ikibazo cye cyaturutse ku mukino Rayon Sports yatsinzemo Marine FC ibitego 2-1. Amakuru avuga ko Bangala yasabwe n’abatoza kwinjira mu kibuga asimbuye mu minota ya nyuma, ariko ngo ababwira ko adashobora gukina iminota mike yari isigaye, ibintu bitakiriwe neza n’abatoza ndetse n’ubuyobozi bw’ikipe.
Ibi byemezo byo guhagarika aba bakinnyi bibaye mu gihe Rayon Sports iri mu bihe bikomeye byo guhatanira Igikombe cy’Amahoro ndetse inakomeje urugamba rwo gushimisha abafana nyuma y’ibihe bitandukanye ikipe yanyuzemo muri uyu mwaka w’imikino.

Hari benshi mu bakunzi ba Rayon Sports batangiye kwibaza niba imyitwarire y’aba bakinnyi itaba iri kugira ingaruka ku mwuka w’ikipe muri ibi bihe bikomeye. Abandi na bo bavuga ko ubuyobozi bwa Rayon Sports buri gutanga ubutumwa bukomeye ko nta mukinnyi uruta amategeko y’ikipe, kabone n’iyo yaba ari umukinnyi ngenderwaho cyangwa ukundwa n’abafana.
Aziz Bassane by’umwihariko yari amaze kwigarurira imitima ya bamwe mu bafana kubera ubuhanga bwe mu kibuga ndetse n’uburyo yitwaraga mu mikino imwe n’imwe ikomeye, ariko imyitwarire ye hanze y’ikibuga ikomeje gushyira ejo he muri Rayon Sports mu rujijo.
Bangala na we ni umukinnyi ufite ubunararibonye ndetse wari utegerejweho gufasha Rayon Sports muri ibi bihe bya nyuma bya shampiyona n’Igikombe cy’Amahoro, gusa ibyo yakoze byatumye na we afatirwa ibihano bikomeye.
Aba bakinnyi bombi bamaze kumenyeshwa ko batazitabira imyitozo ndetse batazagaragara mu mukino Rayon Sports izakiramo Gorilla FC kuri uyu wa Kabiri saa Kumi n’ebyiri z’umugoroba kuri Kigali Pele Stadium.
Uyu mukino utegerejwe cyane n’abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda, cyane cyane abafana ba Rayon Sports bafite amatsiko yo kureba uko ikipe yabo iritwara idafite bamwe mu bakinnyi b’ingenzi.




