APR FC Ntiyaba iri Kwikirigita igaseka Nyamara Igikombe Cyaraye Kigiye?

Ntucikwe!

Mu gihe hasigaye imikino mike ngo umwaka w’imikino wa 2025/26 urangire muri BK Pro League, impaka n’urwenya hagati y’abafana ba APR FC na Rayon Sports bikomeje gufata indi ntera, cyane cyane nyuma y’uko Al-Hilal SC yo muri Sudani ikomeje kwigaragaza nk’ikipe yasize amateka muri shampiyona y’u Rwanda. Nubwo amategeko atemerera iyi kipe y’amahanga gutwara igikombe cya shampiyona nk’ikipe yegukanye BK Pro League, abafana benshi bamaze kwemera ko ari yo kipe yigaruriye imitima yabo kubera umupira mwiza n’uburyo yitwaye muri uyu mwaka.

‎Byarushijeho gukomera ku munsi wejo  tariki 13 Gicurasi 2026 nibwo Al-Hilal yatsindaga Gasogi United ibitego 2-1 kuri Kigali Pelé Stadium mu mukino w’umunsi wa 33 wa shampiyona, igahita ihabwa igikombe cy’icyubahiro [Honorary Trophy]. Nyuma y’uyu mukino, ku mbuga nkoranyambaga hahise hacicikana amagambo menshi agaruka kuri APR FC, aho bamwe bavugaga ko iyi kipe iri “kwikirigita igaseka” nyamara igikombe cyamaze kugira nyiracyo mu buryo bw’umupira werekanywe na Al-Hilal.

Al hilal ubwo yishimiraga igikombe cyayo yaraye itwaye

‎Ikipe ya Al-Hilal yaje gukina muri BK Pro League kubera ibibazo by’umutekano muke biri muri Sudani, igihugu cyayo. CAF yasabye ko amakipe azakina amarushanwa nyafurika nka CAF Champions League cyangwa CAF Confederation Cup aba yarakinnye shampiyona isanzwe, bituma Al-Hilal ishaka aho yakirira imikino yayo ndetse yemererwa gukina mu Rwanda. Gusa nubwo yitwaye neza kurusha amakipe menshi yo mu Rwanda, ubuyobozi bwa Rwanda Premier League bwatangaje ko itazahabwa igikombe cya shampiyona ahubwo yahabwa icy’ishimwe kubera ko itari ikipe isanzwe mu makipe ahatanira igikombe cya BK Pro League.

- Kwamamaza -

‎Abafana ba Rayon Sports bahaye urwamenyo Jangwani Wa APR FC

‎Ibi byose byakuruye impaka zikomeye nyuma y’uko Umuvugizi w’abafana ba APR FC, Jangwani Frank, atangaje ko nubwo Al-Hilal yahawe igikombe cy’icyubahiro, igikombe cya shampiyona kigikozweho n’amakipe y’u Rwanda kandi ko APR FC idakwiye kwisukirwa. Aya magambo ntiyakiriwe neza n’abafana ba Rayon Sports bahise bamwibasira ku mbuga nkoranyambaga bavuga ko APR FC iri kubeshya abafana bayo kandi ko ukuri kuzwi n’umuntu wese ko Al-Hilal ari yo kipe yigaragaje kurusha izindi.

Jangwani Frank,umuvugizi akaba n’umukunzi wa APR FC w’imena.

‎Bamwe mu bafana ba Rayon Sports bagiye bavuga bati: “APR iri kwikirigita igaseka nyamara igikombe cyaragiye kera,” mu gihe abandi bavugaga ko kuba Al-Hilal yaratsinze amakipe akomeye ndetse ikanegukana igikombe cy’icyubahiro bihagije kugira ngo abantu bayifate nk’iyabaye nziza muri uyu mwaka. Aya magambo yakomeje gukwirakwira cyane kuri X na Facebook aho abakunzi b’umupira bakomeje guterana amagambo ku cyo bita “nyir’igikombe nyawe.”

‎Nubwo APR FC iri gushyirwaho igitutu n’uru rwenya rwose, yo ikomeje gushyira imbaraga mu kindi gikombe isigaje guhatanira. Kuri uyu wa 13 Gicurasi 2026 kandi, APR FC yatsinze Etincelles FC ibitego 3-1 mu mukino wo kwishyura wa 1/2 cy’Igikombe cy’Amahoro, ihita ikatisha itike y’umukino wa nyuma aho izahurira na Rayon Sports muri Derby itegerejwe na benshi. Iyi derby ishobora kongera guha APR FC amahirwe yo kwihagararaho no gucecekesha abakomeje kuyinenga, cyangwa se igaha Rayon Sports amahirwe yo gukomeza gushinyagurira mukeba wayo mu gihe yaba yongeye gutsindwa.

‎Mu by’ukuri, nubwo amategeko ya FERWAFA na Rwanda Premier League avuga ko Al-Hilal idashobora gutwara igikombe cya BK Pro League, benshi bamaze kwemera ko ari yo kipe yasize inkuru muri uyu mwaka w’imikino. Ibi ni byo bituma abakunzi ba Rayon Sports bakomeza guseka APR FC bavuga ko iri kwishimira igikombe “cyamaze kugenda,” mu gihe abafana ba APR bo bavuga ko amategeko ari yo agena nyir’igikombe atari amarangamutima y’abafana.

‎Ubu amaso yose ahanzwe umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro uzahuza APR FC na Rayon Sports, umukino ushobora kongera guhindura byinshi mu byishimo n’agahinda k’abafana b’aya makipe yombi asanzwe ari abakeba b’ibihe byose mu mupira w’amaguru w’u Rwanda.

- Advertisement -spot_img

Inkuru wakunda

SIGA IGISUBIZO

Andika igitekerezo cyawe hano
Andika amazina yawe hano

- Kwamamaza -spot_img

Izindi wasoma ubu