Igisubizo ku bibaza niba Al hilal na El Merreick zizakina umwaka utaha w’imikino wa 2026-2027 mu Rwanda

Ntucikwe!

Abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda bamaze iminsi bibaza niba amakipe 2 yo muri Sudan ariyo Al hilal na El Merreick, azongera agakina shampiyona y’uRwanda BK pro league 2026-2027, nkuko byagenze mu mwaka w’imikino uri kugana ku musozo.

Nubwo hari amakuru yaramaze iminsi avuga ko aya makipe yombi yamaze kwemeza ko azitabira BK pro league 2025, ariko nta gihamya cyangwa itangazo rya Ferwafa na League ryemeza aya makuru ryari ryakajya hanze.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Gicurasi 2026 nibwo Rwanda Premier League yashyize hanze ingengabihe ya BK pro League . Iyi ngengabihe igaragaza ko hazakina iminsi (journee) 34 bisobanuye amakipe azaba ari 18 muri iyi shampiyona.

- Kwamamaza -

Kuba amakipe azakina BK pro League ari 18 bisobanuye ko Al Hilal na El Mereik zizakina iyi shampiyona, dore ko ubusanzwe shampiyona y’u rwanda ikinwa n’amakipe 16.

Al Hilal na El Merreick zabaye nk’igipimo cyiza ku makipe yo mu Rwanda ugendeye ku rwego zagaragaje muri uyu mwaka w’imikino uri kugana ku musozo. Kugeza ku munsi wa 32 wa BK pro League, Al Hilal yamaze kwegukana igikombe cya shampiyona, mu gihe imibare igaragaza ko nta gihindutse El Merreick izasoza ku mwanya wa 2 imbere ya APR fc na Rayon Sports, zahoraga zikomanga mu gatuza nk’ikipe zikomeye mu Rwanda.

Bk pro league 2026-2027 izatangira ku wa 04 Nzeri 2026, ishyirweho akadomo ku wa Gicurasi 2026.

- Advertisement -spot_img

Inkuru wakunda

SIGA IGISUBIZO

Andika igitekerezo cyawe hano
Andika amazina yawe hano

- Kwamamaza -spot_img

Izindi wasoma ubu