Abantu benshi batekereza ko ikibazo cy’intanga nke cyangwa kudatera inda gishingiye gusa ku ndwara cyangwa imyaka. Ariko ubushakashatsi bwinshi bwerekana ko ibyo umugabo arya buri munsi bishobora kugira uruhare rukomeye ku bwinshi, imiterere n’imbaraga z’intanga ze.
Abahanga mu buzima bagaragaza ko intanga nziza zishingira cyane ku ntungamubiri nka zinc, omega-3, selenium, vitamin C, vitamin E na folic acid. Iyo umubiri ubibuze, bishobora kugabanya ubwinshi bw’intanga cyangwa zikagenda buhoro.
Dore ibiribwa byagaragajwe kenshi nk’ibifasha abagabo kugira ubuzima bwiza bw’imyororokere:
- Amafi arimo omega-3 nka salmon na sardines afasha intanga kugenda neza no kongera ubuziranenge bwazo.
- Ibihaza n’imbuto zabyo (pumpkin seeds) bikungahaye kuri zinc ifasha umubiri gukora testosterone ndetse n’intanga nziza.
- Imboga rwatsi nka epinari (spinach) zirimo folic acid ifasha mu ikorwa ry’intanga no kugabanya izifite ikibazo mu mikurire.
- Utubuto nka walnuts na almonds twagaragajwe nk’utwongera imbaraga z’intanga ndetse tukanafasha kugenda neza kwazo kubera omega-3 n’antioxidants zirimo.
- Imbuto zirimo orange, watermelon na pomegranate zifasha kurinda intanga kwangirika kubera antioxidants nyinshi zirimo.
- Amagi na tungurusumu (garlic) nabyo bivugwa cyane kubera ubushobozi bwo gufasha umubiri gukora intanga nziza no kongera amaraso agera mu myanya ndangagitsina.

Abaganga bavuga kandi ko atari ibiribwa gusa bifite uruhare muri ibi. Kunywa inzoga nyinshi, kunywa itabi, kubura ibitotsi, stress nyinshi no kurya fast food cyane nabyo bishobora kugabanya ubushobozi bw’umugabo bwo kubyara.
Ikindi abantu benshi batamenya ni uko gukora intanga bishobora gufata hafi amezi atatu. Bisobanuye ko umuntu ushaka kubona impinduka aba agomba guhindura imibereho n’imirire ye igihe gihagije aho gutegereza ibisubizo by’ako kanya.
Nubwo ibyo biribwa bifasha, abaganga basaba ko umugabo ufite ikibazo gikomeye cy’ubugumba cyangwa intanga nke yakwisuzumisha aho kwishingikiriza gusa ku biribwa cyangwa imiti ya gakondo.




