Hari igihe uba uziko wamaze kubona byose ariko nyuma ugasanga ahubwo ntacyo urabona, mu bubiligi umugabo yigeze gutabwa muri yombi ashinjwa gutwara imodoka yanyweye ibisindisha, gusa uyu mugabo yaguye mukantu kuko icyo cyaha yashinjwaga cyari gikomeye cyane ko gihanirwa ukajya mu rukiko, ariko icyamutunguye kurushaho nuko yari azi neza ko atigeze asoma ku nzoga na gato ariko agatungurwa no kubwirwa ko yatwaye yanyoye.
Gusa nawe ntiyagiye ngo atuze ahubwo yahise yifashisha abaganga b’inzobere ngo barebe koko ari ibiki byaba bibera mu mubiri we. Uyu mugabo w’imyaka 40 abaganga baje kwemeza ko arwaye indwara “auto-brewery syndrome (ABS)/Syndrome d’auto brasserie. Iyi ndwara umuntu uyifite ituma umubiri we ukora inzoga kuburyo uhita usinda bidasabye ko usoma ku nzoga.

Wakwibaza uti ABS niki?
Iyi ni indwara y’amayobera ituma igipimo cya alkolo mu mubiri kizamuka, iyo bibaye uku uyirwaye atangira kugenda asinda niyo yaba yanyweye akayoga gacye cyangwa se atanasomyeho na gacye. Uku gukorwa kw’inzoga mu mubiri biterwa nuko bacterie zimwe na zimwe ziba mu mara cyangwa mu kanwa zifashe isukali iri mu mubiri zikayihinduramo alkolo byitwa “endogenous alcohol production” ibi bimaze kuba umuntu atandira kuvugishwa nk’uwasinze, akazungera cyangwa se akumva mu mubiri biri kwivanga nk’umuntu umaze kugasoma.
Bwa mbere iyi ndwara ijya kumenyekana ni mu 1940 mu gihugu Uganda, umwana w’imyaka itanu wari wapfuye bagiye kumubaga ariko bagatungurwa no kumva impumuro y’inzoga iva mu mubiri we. Ibi byatumye ubushakashatsi butangira bakeka ko uwo mwana yaba yanywaga inzoga nyinshi ariko nabwo bagasanga Atari byo. Icyakora bivugwa ko iyi ari indwara iboneka gacye, nkubu bivugwa ko ubushakashatsi bwakozwe muri Amerika bwasanze abantu batagera no ku ijana aribo barwaye iyi ndwara nubwo bishoboka ko hari ababa bayirwaye ntibamenyekane.




