Wednesday, September 9, 2026

Bisobanuye iki kurota usambana n’umuntu utazi? Menya icyo bivuze

Ntucikwe n'Iyi:

Hari abantu benshi bakanguka bafite urujijo nyuma yo kurota bari gusambana n’umuntu batigeze babona cyangwa batazi na gato. Bamwe bahita bagira ubwoba, abandi bakibaza niba ari ubutumwa bwihishe cyangwa ikimenyetso cy’ikintu kigiye kuba mu buzima bwabo.

Abahanga mu mitekerereze y’umuntu bavuga ko inzozi akenshi ziba zifitanye isano n’ibyo ubwonko bwacu butunganya igihe turyamye, amarangamutima twanyuzemo, ibyo twifuza cyangwa stress dufite. Bisobanuye ko kurota ibintu by’imibonano mpuzabitsina atari ibintu bidasanzwe.

- inkuru irakomeza munsi ya ad -

Iyo umuntu arose asambana n’umuntu atazi, hari ibisobanuro bitandukanye bishobora kubamo:

  • Hari igihe bishobora kuba bifitanye isano n’irari cyangwa ubushake bw’ibanga umuntu afite ariko atajya agaragaza ku manywa.
  • Abahanga bamwe bavuga ko umuntu utazwi mu nzozi ashobora guhagararira igice runaka cy’imiterere yawe cyangwa ibintu bishya ubuzima bwawe buri kwinjiramo.
  • Hari n’igihe izi nzozi zigaragaza ubushake bwo gukora imibonano, urukundo cyangwa connection n’umuntu ashobora kuba abuze mu buzima busanzwe.
  • Stress, kuba uri wenyine cyangwa kureba ibintu byinshi bijyanye n’imibonano mpuzabitsina mbere yo kuryama nabyo bishobora kugira uruhare muri izi nzozi.

Ikintu abantu benshi bibeshyaho ni ugutekereza ko buri nzozi zifite ubuhanuzi cyangwa ibisobanuro byo muburyo bw’umwuka budasanzwe. Mu by’ukuri, inzobere mu mitekerereze nyinshi, bavuga ko inzozi akenshi ari uburyo ubwonko butunganya amarangamutima, ibihe wagize n’ibyo umuntu yahuye na byo.

inzobere mu mitekerereze nyinshi, zivuga ko inzozi akenshi ari uburyo ubwonko butunganya amarangamutima

Ikindi kandi, kurota imibonano mpuzabitsina ntabwo bivuze ko umuntu ari mubi cyangwa afite ikibazo. Ni ibintu bisanzwe bibaho ku bagabo no ku bagore.

Ariko niba umuntu ahora agira inzozi zimutera ubwoba, stress cyangwa zikagira ingaruka ku buzima bwe bwa buri munsi, abahanga bagira inama umuntu yo kugana ndetse no kuganira n’inzobere mu mitekerereze.

kurota usambana n’umuntu utazi si ibintu by’amayobera nk’uko abantu bamwe babitekereza. Akenshi biba ari uruvange rw’amarangamutima, ibitekerezo n’ibyo ubwonko bwawe buri gutunganya igihe uryamye.

- Advertisement -spot_img

1 COMMENT

SIGA IGISUBIZO

Andika igitekerezo cyawe hano
Andika amazina yawe hano

- Advertisement -spot_img
Andi Mashya!

Umunyamakuru wa TV muri Misiri yakatiwe urwo gupfa

Umunyamakuru wa televiziyo wo muri Misiri, Sarah Khalifa w’imyaka 39, yakatiwe igihano cy’urupfu hamwe n’abandi bantu 11, nyuma yo...
- Advertisement -

Soma n'Izi Nkuru

- Advertisement -