Hari abantu benshi batunguwe no kubona umusore wamamaye kubera slangs n’amagambo yo kuri internet atsinda ikigo gikomeye nka MTN Rwanda mu rukiko. Bamwe bahise bibaza bati: Ese byagenze gute ngo Super Manager atsinde uru rubanza?
Inkuru yatangiye ubwo Super Manager, amazina ye nyakuri akaba Gakumba Patrick, yashinjaga MTN Rwanda gukoresha amagambo ye n’uburyo bwe buzwi bwo kuvuga ibintu mu bikorwa byo kwamamaza byabo batabanje kubimusabira uburenganzira.
Super Manager yavugaga ko ibyo MTN yakoreshaga mu matangazo yayo byasaga cyane n’imvugo n’ibihangano bye byari byaramugize icyamamare ku mbuga nkoranyambaga. Ni bwo yahise ajyana MTN Rwanda mu rukiko asaba indishyi zingana na miliyoni 380 Frw.
Abantu benshi icyo gihe ntibari babyizeye. Hari ababonaga ko gutsinda company nini nka MTN Rwanda bidashoboka, cyane cyane ku muntu uzwi cyane kuri social media gusa.
Ariko ibintu byahindutse ubwo urukiko rwemezaga ko koko hari ibyo MTN Rwanda yakoresheje bifitanye isano n’ibihangano bya Super Manager.
Ni cyo cyatumye Super Manager atsinda uru rubanza.
Nubwo atahawe amafaranga yose yasabaga, iyi ntsinzi yahise iba inkuru ikomeye cyane mu myidagaduro nyarwanda no ku mbuga nkoranyambaga. Hari benshi bahise bavuga ko uru rubanza rushobora guhindura uburyo ibigo bikoresha ibintu bikunzwe kuri internet mu kwamamaza.
Kuki Iyi Case Yatunguye Benshi?
Impamvu abantu benshi batunguwe ni uko uru rubanza rwagaragaje ko slangs cyangwa se uburyo bwo kuvuga ibintu cyangwa content umuntu akorera kuri internet bishobora kugira agaciro ndetse bikaba byarengerwa n’amategeko.
Super Manager yahise aba umwe mu bantu ba mbere mu Rwanda berekanye ko umuntu ashobora kurwanira uburenganzira ku bihangano bye byo kuri social media ndetse akabitsindira.
Nyuma y’umwanzuro w’urukiko, Super Manager yavuze ko nubwo yatsinze, atanyuzwe n’indishyi yahawe kuko atabonye amafaranga yose yari yasabye ahamya ko azajurira.
Ariko ku bantu benshi bamushyigikiye, gutsinda MTN Rwanda byonyine byabaye nk’intsinzi nini cyane itari yitezwe nuwariwe wese.




