AKA KANYA

Inkuru yihariye: Umuhanzi D4vd mu bibazo bikomeye by’amategeko akurikiranyweho ibyaha bikomeye

Umuhanzi w’Umunyamerika uzwi ku izina rya D4vd, amazina ye nyakuri akaba David Anthony Burke, ari mu bihe bikomeye nyuma yo gukurikiranwaho ibyaha bikomeye birimo ubwicanyi ndetse n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa umwana.Aya makuru yashyizwe ahagaragara n’ubushinjacyaha mu gace ka Los Angeles, aho bavuga ko hari ibimenyetso byinshi byakusanyijwe bishinja uyu muhanzi ibikorwa bikomeye byakozwe mu gihe cyashize.

Nk’uko bigaragazwa n’inyandiko nshya y’ibimenyetso yashyikirijwe urukiko, ubushinjacyaha buvuga ko D4vd yagize uruhare mu rupfu rw’umukobwa w’umwangavu witwa Celeste Rivas Hernandez. Bivugwa ko uyu mukobwa yari amaze igihe afitanye umubano wihariye n’uyu muhanzi, umubano bivugwa ko watangiye afite imyaka 13 mu gihe D4vd yari afite imyaka 18, ibintu bifatwa nk’icyaha gikomeye mu mategeko.

Ubushinjacyaha bukomeza buvuga ko hari ubutumwa bugufi (messages) bwagaragaye bwerekana ko uyu mukobwa yari yaratangiye gutinya ko umubano wabo uzashyirwa ahagaragara, ndetse ko yari yarigeze gutangaza ko ashobora “gusenya ubuzima” bwa D4vd aramutse abivuze ku mugaragaro. Ibi ngo bishobora kuba ari byo byateye amakimbirane hagati yabo, bikaba byarangiye mu buryo bubabaje.

UBUGOME BUKABIJE IKI CYAHA CYAKORANWE,NIBYO BIKOMEJE KUKIREMEREZA UMUNSI KU WUNDI

Mu bindi byatangajwe, abashinjacyaha bavuga ko D4vd yaguze ibikoresho bitandukanye birimo imashini zikata ibiti (chainsaws) ndetse n’amasuka, bavuga ko byari bigamije guhisha ibimenyetso by’icyaha. Ibi byose byashyizwe mu nyandiko y’ibimenyetso ifite impapuro icyenda, igaragaza mu buryo burambuye ibyo ubushinjacyaha buvuga ko byabaye.

Umwana w’umukobwa celeste rivas,D4vd ashinjwa kwivugana.

Umurambo wa Celeste Rivas Hernandez waje kuboneka nyuma y’amezi atanu ashize aburiwe irengero, aho wabonetse mu modoka ya Tesla ya D4vd. Abagize umuryango w’uyu mukobwa batangaje agahinda kenshi batewe n’urupfu rwe, basaba ubutabera kugira ngo uwaba yaragize uruhare muri uru rupfu azabihanirwe.

Ku ruhande rw’uregwa, D4vd yahakanye ibyo ashinjwa byose, avuga ko ari umwere. Abamwunganira mu mategeko batangaje ko bazaharanira kumurenganura, bavuga ko ibimenyetso bizagaragaza ko atari we wakoze icyo cyaha. Bavuze kandi ko gutangaza aya makuru mu itangazamakuru bishobora kugira ingaruka ku rubanza, kuko bishobora gutuma atabona ubutabera buboneye.

Mu rukiko, abunganizi be bagerageje gusaba ko inyandiko y’ibimenyetso itashyirwa ahagaragara, bavuga ko ituma uru rubanza ruvugwa cyane mu itangazamakuru, bigatuma habaho igitutu gikabije ku mucamanza n’abazatanga ubuhamya. Nubwo bimeze bityo, umucamanza Charlaine Olmedo yemeye ko iyo nyandiko ishyirwa ahagaragara, ariko ategeka ko ibindi bimenyetso bimwe na bimwe biguma mu ibanga.

Polisi ya Los Angeles yatangaje ko yafashe D4vd mu ntangiriro z’uku kwezi, nyuma y’iperereza ryamaze igihe kirekire. Uyu muhanzi yari amaze kumenyekana cyane ku isi hose binyuze mu ndirimbo zakunzwe cyane nka “Romantic Homicide” na “Here With Me”, ndetse yari ari mu rugendo rw’ibitaramo (tour) mbere y’uko atabwa muri yombi. Icyo gihe, ibikorwa bye byose byarahagaritswe, atangira kwitandukanya n’imbuga nkoranyambaga ndetse n’ubuzima rusange.

Ubushinjacyaha bwamureze ibyaha birindwi, birimo ubwicanyi, ihohoterwa rikomeza rikorerwa umwana, ndetse no gutemagura no gutesha agaciro umurambo. Ibi byaha byose bifite uburemere bukomeye mu mategeko, kandi bishobora kumuviramo ibihano bikomeye cyane mu gihe yaba ahamwe nabyo.

Urubanza rwe ruzakomeza kuburanishwa, aho biteganyijwe ko indi nama y’urukiko izaba tariki ya 15 Gicurasi. Abantu benshi bakomeje gukurikiranira hafi iri perereza, bitewe n’uburemere bw’ibi byaha ndetse n’ubwamamare bw’uregwa.

sangiza abandi kuri

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Post