Abantu ibihumbi 590 bishyuye Trump phone batangiye kwibaza niba bazayibona koko

Ntucikwe!

Mu mwaka ushize hasohotse amakuru yemezaga ko Donald Trump perezida Amerika, yaba agiye gushyira hanze telephone ya Smartphone ikazamwitirirwa kuko byavugwaga ko izitwa Trump Mobile. Ni telefone yari yakabirijwe cyane kuko banavugaga ko izaza isize zahabu. Kuva ubwo abantu bamwe batangiye kuvuga ko bazaba mu ba mbere bazagura iyo phone ndetse hashyirwaho uburyo bwo kwishyura ku bantu bifuza kuzayitunga mbere y’abandi ibizwi nka Preorder, aho umuntu yishyuraga byibuze amadolari 100 byo kwerekana ko koko afite gahunda.

Aya madolari bivugwa ko yatanzwe n’abantu ibihumbi 600 ndetse Trump akaba yarasaruyemo miliyoni zikabakaba 60 z’amadolari. Kugeza ubu hashize umwaka nta muntu numwe urakira phone ya mbere ya Trump yiswe T1 Phone ndetse bikaba byaravugwaga ko izaba ihagaze amadolari 499. Ubu amakuru mashya avuga ko Trump Phone itazigera ibaho ndetse ko abo bantu bose bishyuye batazigera bakira telephone nkuko babikekaga. Kugeza ubu kandi nta gihe kizwi iyo telephone izasohokeraho, bikaba bikomeje gushyira mu rujijo abantu bose bishyuye amadolari yabo 100.

Abantu ibihumbi 590 bishyuye Trump phone amadolari 100 buri umwe.

Kurubu  bivugwa ko abantu ibihumbi 590 aribo bazwi neza ko bishyuye amadolari 100, yose hamwe akaba ahwanye na miliyoni 59 z’amadolari, Trump yarya abantu burundu akabaheza mu gihe iyo telephone yaba idasohotse.

- Kwamamaza -

Mu isi y’ubucuruzi, amasezerano yubakwa ku cyizere. Ariko iyo igihe kigenda gishira nta bicuruzwa bitanzwe, icyo cyizere gitangira guhinduka urujijo.

Ese abishyuye Trump Phone bazaba mu ba mbere kuyakira? Cyangwa bazibukwa nk’abatanze amafaranga ku gicuruzwa kitigeze kibaho?

Igisubizo nyacyo kiracyategerejwe. Ariko uko iminsi ishira, ni ko abantu benshi bagenda bibaza niba baraguze telefoni… cyangwa baraguze isezerano gusa.

Ese nawe waba uri murabo bantu?

- Advertisement -spot_img

Inkuru wakunda

SIGA IGISUBIZO

Andika igitekerezo cyawe hano
Andika amazina yawe hano

- Kwamamaza -spot_img

Izindi wasoma ubu