Arsenal yari yakojejeho imitwe y’intoki PSG iyambura inzozi mu masegonda ya nyuma

Ntucikwe!

‎Hari igihe abafana batangira kwishimira  igikombe mbere y’uko umukino urangira. Hari n’igihe ikipe iba iri hafi cyane gukora amateka, ariko ku munota wa nyuma ibintu byose bigahinduka. Ibyo ni byo byabaye kuri Arsenal muri final ya UEFA Champions League 2026, umukino uzaguma mu mitima y’abafana bayo nk’umwe mu yababaje cyane mu mateka y’iyi kipe.

‎Arsenal yatangiye umukino nk’ikipe yari ifite intego yo kurangiza amateka mabi yayo muri iri rushanwa. Ku munota wa gatandatu gusa, Kai Havertz yatsinze igitego cyatumye abafana bayo batangira kwizera ko nyuma y’imyaka myinshi yo gutegereza, Champions League ya mbere ishobora kuba igiye kugera i Londres.

‎Ikipe ya Mikel Arteta yakomeje gukina neza ndetse igumana icyo gitego igihe kinini. Uko iminota yagendaga ishira, ni ko icyizere cy’abafana ba Arsenal cyagendaga cyiyongera. Bamwe bari batangiye kubona igikombe nk’icyamaze kwegukanwa kuko PSG yasaga n’ifite ikibazo cyo kubona uburyo bwo kwinjira mu mukino.

- Kwamamaza -

‎Ariko amakipe akomeye ahora agira uburyo bwo kugaruka. Ku munota wa 65, Ousmane Dembélé yatsinze igitego cyo kwishyura maze ibintu byose bihita bihinduka. Ako kanya umukino wongeye gutangira bushya, PSG ibona icyizere gishya mu gihe Arsenal yatangiye kugira igitutu cyo kurinda ibyo yari imaze kugeraho.

‎Indi Final, Andi Marira Ku Bafana ba Arsenal

‎Nyuma y’igitego cya Dembélé, amakipe yombi yakomeje gushaka igitego cy’intsinzi ariko iminota 90 yarangiye ari 1-1. Hahise hongerwaho iminota 30 y’inyongera, ibintu bitari byarabaye muri final ya Champions League kuva mu 2016. Nubwo ayo makipe yombi yagerageje byose, nta na rimwe ryabonye igitego cyatandukanya umukino.

‎Penaliti ni zo zaje gufata ijambo.

‎Aho ni ho inzozi za Arsenal zasenyukiye burundu. PSG yitwaye neza muri penaliti maze yegukana UEFA Champions League, ikomeza amateka yayo mashya nyuma y’imyaka myinshi iharanira iki gikombe. Ku rundi ruhande, Arsenal yongeye kwisanga irebera abandi bishimira igikombe yari imaze igihe kinini yifuza.

‎Ibi byatumye benshi bongera kwibuka final ya 2006, ubwo Arsenal yari yabonye igitego cya mbere ariko ikaza gutsindwa umukino. Nyuma y’imyaka 20, amateka yongeye kwisubiramo. Yongeye gutangira neza, yongera kuyobora umukino, ariko irongera ibura igikombe.

‎Ku bafana ba PSG ni ijoro ryo kwishimira igikombe cya kabiri gikurikiranye cya Champions League. Ku bafana ba Arsenal ni irindi joro ry’amarira n’agahinda. Kandi uko imyaka ishira, ni ko ikibazo gikomeza kwibazwa na benshi: Ese hari umunsi Arsenal izigera yegukana Champions League, cyangwa iri rushanwa rizakomeza kuyibera inzozi zitazapfa zibaye impamo?


- Advertisement -spot_img

Inkuru wakunda

SIGA IGISUBIZO

Andika igitekerezo cyawe hano
Andika amazina yawe hano

- Kwamamaza -spot_img

Izindi wasoma ubu