Aha turi muri 2019, umugabo witwa Aaron Smith yashyizeho urubuga rwo gukundaniraho, ubusanzwe imbuga nkizi usanga zihuriraho abagore n’abagabo kuburyo ushima undi bandikirana bagahuza.
Gusa uyu we yakoze agashya kuko uru rubuga rwe nta mugabo wari wemewe kurujyaho uretse abagore gusa ndetse umugabo wari wemewe niwe wenyine. Abagore barujeho baguye mu kantu nyuma yo gusanga umugabo ubonekaho ariwe wenyine ndetse akajya agaruka mu masura atandukanye, icyo gihe Smith yavuze ko urwo rubuga yarushyizeho yumva ajagaraye mu mutwe bityo akarukora agamije gukora yisangaho ariko rumeze nk’izindi zisanzwe nka za Tinder na Bumble ariko umwihariko akaba aruko ariwe wenyine ugaragaraho kuko izo zindi ngo atibonagaho uko abishaka.

Intego ye ngo yariyo gukuraho buri muntu wese wari gushaka guhangana nawe bityo agasigara ariwe wenyine uri mu irushanwa ndetse akajya atsindira uwo ashaka. Yageze aho anashyiramo itangazo rimwamamaza rivuga ko ariwe mahitamo yonyine akwiriye bityo nta cyiza nko guhura nawe mukamenyana, ubwo yabwiraga abagore bari baje kuri urwo rubuga.
Icyo gihe uwo yavugishije abantu bose ku isi barumirwa ariko igice kimwe cyaramushyigikiye kivuga ko ibyo yakoze bikwiriye nk’umuntu wumvaga ko ntawe bagomba guhangana kandi afite uburyo yabikuraho. Abanda bavuze ko umwanzuro we ari ubugwari ndetse ashobora kuba yabitewe n’agahinda gakabije ko kutiyizera.
Umuntu nkuyu wowe wamubwira iki?




