AKA KANYA

Jules Sentore agiye kumurika album “Umudende” mu gitaramo gikomeye i Kigali

Umuhanzi nyarwanda Jules Sentore uri mu bafite izina rikomeye mu njyana gakondo igezweho, yongeye kugaruka mu bitaramo bye bwite nyuma y’igihe kinini agaragara cyane mu bitaramo yatumiwemo. Uyu muhanzi yatangaje ko ateganya igitaramo gikomeye cyo kumurika album ye yise “Umudende”, kizabera muri Kigali Universe, kuwa 29 Gicurasi 2026.

Ni igitaramo gitegerejwe na benshi, cyane cyane abakunzi b’umuziki gakondo w’u Rwanda ugezweho, aho Jules Sentore amaze kwigarurira imitima ya benshi, kubera ubuhanga bwe mu kuririmba no kubyina.

Jules Sentore ni umuhanzi wavukiye mu muryango w’abahanzi, akaba umwuzukuru wa nyakwigendera Masamba Intore, umwe mu bahanzi b’inararibonye mu njyana gakondo. Uyu murage ni wo watumye akura akunda umuziki kuva akiri muto, atangira kuwukora awushiramo imbaraga nyinshi , aho yazanye uburyo bushya bwo kuvanga injyana gakondo n’igezweho, ibintu byamuhesheje igikundiro mu rubyiruko ndetse n’abakuru.

Mu ndirimbo ze, Jules Sentore akunze kugaragaza umuco nyarwanda, amateka n’urukundo, akoresheje amagambo akora ku mutima. Mu ndirimbo zatumye amenyekana cyane harimo “Udatsikira”, “Rangara” n’izindi zakunzwe cyane ku mbuga zitandukanye zirimo YouTube. Uretse kuririmba, uyu muhanzi azwiho no kubyina imbyino gakondo mu buryo bugezweho, ibintu bituma ibitaramo bye biba birimo imbaraga nyinshi kandi bishimisha ababyitabira.

Album “Umudende” agiye kumurika yasohotse mu 2025, igizwe n’indirimbo zitandukanye zigaragaza ubuhanga bwe n’icyerekezo cye mu muziki. Muri zo harimo “Rutemikirere”, “Urumamo”, “Inka” yakoranye na Rugamba, “Inkuru y’Abahungu”, “Juru ry’inyamibwa”, “Umusatsi”, “Indamusta” yahuriyemo na Bakuri, “Karimi”, “usa n’u Rwanda”, “Minwanziga” ndetse na “Nkuyo” yakoranye na Nkuba. Izi ndirimbo zose zifite umwihariko wo guhuza umuco nyarwanda n’imiziki igezweho, bigatuma zishimisha abantu b’ingeri zitandukanye.

Album nshya ya Jules Sentore

Mu gihe yari amaze igihe adakora ibitaramo bye bwite, Jules Sentore yakomeje kugaragara mu bitaramo bitandukanye nk’uwatumiwe, aho yakomezaga kwerekana ko agifite ubushobozi n’igikundiro. Ibi byatumye abafana be bakomeza kumukumbura cyane, bategereje igihe azongera gukora igitaramo cye bwite. Icyemezo cyo gukora igitaramo cyo kumurika album “Umudende” cyaje nk’igisubizo kuri abo bafana, ndetse benshi bamaze gutangira kucyitegura.

Abasesenguzi b’umuziki bavuga ko iki gitaramo kizaba ari kimwe mu bikomeye bizaba muri uyu mwaka, cyane ko Jules Sentore azwiho gukora ibitaramo byateguwe neza kandi birimo ubuhanzi buhanitse. Biteganyijwe ko azaririmba indirimbo ze zizwi cyane ndetse n’iziri kuri album nshya, akazashyiramo n’imbyino gakondo zituma abantu barushaho kuryoherwa n’igitaramo.

iki gitaramo kiratanga icyizere cyo gukomeza guteza imbere umuziki gakondo nyarwanda, ukomeje kugenda uhabwa agaciro n’abahanzi batandukanye. Jules Sentore ari mu bafite uruhare runini muri uru rugendo, kuko ibikorwa bye bikomeje kugaragaza ko umuco nyarwanda ushobora kujyana n’igihe kandi ugakundwa n’abatari bake.

sangiza abandi kuri

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Post